Hatangajwe igihano gisabirwa umugore wemeye ko yiyiciye uruhinja akirubyara akarutsindagira mu musarani

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore wo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ukurikiranyweho kwica umwana we akimubyara yarangiza akamutsindagira mu musarani, bikamenyekana nyuma y’ibyumweru 2, yasabiwe gufungwa imyaka 7.

Uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Karukoro, Akagari ka Gasharu, mu Murenge wa Nyamirambo, yaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Akekwaho kwica umwana akimubyara, yarangiza umurambo we akawutsindagirira mu musarani, ubundi akaryumaho.

Iki cyaha akekwaho, cyamenyekanya tariki 17 Mutarama 2023 nyuma yuko abaturanyi bamugizeho amakenga kuko bamubonye adatwite kandi yari amaze igihe afite inda nkuru.

Aba baturanyi baramwegereye bamubaza uko byagenze, yemera ko yishe umwana we akimubyara, ndetse anerekana aho yamujuguye mu musarani.

Uyu mugore ukekwaho kwihekura uruhinja rwe akimara kurubyara, yanemereye abantu ko uwo murambo w’uyu mwana, wari umaze ibyumweru bibiri.

Ubushinjacyaha buburana n’uyu mugore mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mugore yemeye icyaha akanagisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha bwisunze ingingo ya 108 y’Itegeko Riteganya Ibyaha n’Ibihano muri rusange, bwasabye Urukiko guhamya icyaha uyu mugore, rukamukatira gufungwa imyaka irindwi (7).

Umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, wahise apfundikira urubanza, yanzuye ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa mu cyumweru gitaha tariki 14 Gashyantare 2023.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Habarurema Pascal says:

    Ese bagiye babihera
    ababakeneye aho
    kubahemukira.

Leave a Reply to Habarurema Pascal Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru