Intambara y’amagambo hagati y’abahanzikazi bakunzwe muri Uganda ikomeje kuba agatereranzamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Intambara y’amagambo ikomeje kumvikana hagati ya Sheebah Karungi na Spice Diana, yageze mu buyobozi bw’urugaga rw’abahanzi muri Uganda, ariko umuyobozi warwo avuga ko nubwo aba bahanzi baba bafitanye inzigo ariko bayishyira ku ruhande bagakorana.

Sheebah Karungi na Spice Diana bari basanzwe ari inshuti magara dore ko banafitanye ibihangano, gusa muri iki cyumweru humvikanye umwuka mubi hagati yabo.

Izindi Nkuru

Cindy Sanyu nk’umuhanzikazi mugenzi wabo muri Uganda, akaba n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi muri iki Gihugu, yavuze ko akomeje kwakira ubusabe bw’abamusaba kwinjira muri iki kibazo.

Uyu muhanzikazi ukuze ugereranyije n’aba bari mu ntambara y’amagambo, yavuze ko aba bahanzikazi batari bakwiye kuba bari mu matiku.

Cindy Sanyu yagize ati “Nk’umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi, hari abantu bangezeho bansaba gukemura ikibazo cya Sheebah na Spice Diana ku bw’iterambere ry’uruganda rwa muzika, gusa nizera ko twagira ubumwe nubwo twaba tutari incuti.”

Uyu muhanzikazi Cindy yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo yo muri Uganda, yamubazaga kuri iki kibazo cya Sheebah na Cindy.

Josiane UMUTONI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru