Umuhanzi ukizamuka mu Rwanda ahishuye ibitari bizwi ku kibazo yagiranye n’umunyamakuru ukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi ukizamuka mu Rwanda uzwi nka Yampano, yavuze ko umunyamakuru Ally Soudy wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro, yamusabye ko bakorana indirimbo, ariko ko ibyakurikiye byabaye nko kumupyinagaza, hakabaho gusa nko kurwanira inyungu.

Ally Soudy ni umwe mu banyamakuru bigeze kuyobora uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ubu akaba asigaye atuye ku Mugabane wa America, gusa akaba yarakomeje gukora itangazamakuru ryo ku mbuga nkoranyambaga.

Izindi Nkuru

Uyu munyamakuru kandi akunze kugaragara ashima ibihangano bya bamwe mu bahanzi nyarwanda, baba abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka amazina.

Yampano ni umwe mu bahanzi bashimwe na Ally Soudy ndetse banakoranye indirimbo bise ‘Byuka’, ariko ngo nyuma yuko irangiye ibyakurikiye ntibyabaye byiza.

Aganira na TV 10 mu kiganiro The Link Up Show, Yampano yahishuye iby’iki kibazo kiri hagati ye na Ally Soudy, avuga ko uyu munyamakuru yifuje ko bakorana.

Ati “Ally Soudy yarampamagaye ngo dukorane indirimbo mu buryo bwo kumfasha, irangiye atangira kuyinyaka, turwanira mu nyungu kandi byaraje nk’ubufasha.”

Ni ikibazo ahuriyeho n’abandi bahanzi bakizamuka bakunze kuvuga ko bacunaguzwa n’abitwa ko babafasha mu muziki.

Uyu muhanzi abenshi bamumenye mu ndirimbo yise Uworizagwira, Umuntu ndetse n’iyo amaze gukorana na ally Soudi bise, Byuka.

Igitekerezo cyayo cyazanywe n’uyu munyamakuru aniyemeza kumwishyurira itunganywa ry’iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, gusa amumenyesha ko ibindi birimo n’amashusho atazabimukorera.

Nyuma uyu yiyishyuriye ifatwa ry’amashusho ndetse no kuyimenyekanisha aho atangaza ko uyu bayikoranye atigeze anayisangiza abamukurikira ahubwo akamusaba iyi ndirimbo.

Nubwo bimeze gutyo, Yampano avuga ko uyu munyamakuru aramutse amwishyuye akayigura yayimuha ntakibazo, gusa ngo Ally Soudy ntacyo arabivugaho.

Ally Soudy ni umwe mu banyamakuru bazamuye muzika nyarwanda
Yampano afite ibyo amuvugaho

Josiane UMUTONI
RADIOTV10

Comments 1

  1. Thid Kizi says:

    Umutoni Wowe Na Ndahiro Taikun ndabakunda Cyaneeê Kubera Amakuru Y Ibyamamare Muduha Nge Nitwa Thid Kizi TaikunUrasetsa🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru