Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ikimaze gukorwa ku mbanzirizamushinga z’amasezerano Perezida Kagame na Tshisekedi bazasinyira muri America

radiotv10by radiotv10
05/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibyasinywe si amasezerano- Menya iby’inyandiko yasinywe hagati y’u Rwanda na DRCongo n’impamvu byakozwe na America

Rubio yari aherutse kuyobora isinywa ry'inyandiko hagati y'u Rwanda na DRC

Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zamaze gutanga imbanzirizamushinga z’ibyo zifuza ko bizajya mu masezerano y’amahoro azasinyirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America n’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, hatangajwe ko mu kwezi kwa Kamena Perezida Paul Kagame na mugenzi wa DRC, Felix Tshisekedi bazashyira umukono ku masezerano y’amahoro mu biganiro biri kuyobora na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ni amasezerano kandi azaba akurikiye amahame aherutse gushyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwemeye gushyira umukono kuri ariya mahame, kuko rushyigikiye ko amahoro aboneka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi aya mahame akaba ari cyo agamije.

Ati “Kandi twaranabigaragaje na mbere, mbere yuko n’ibiganiro bishya byaje yaba ibyitwaga ibya Luanda n’ibya Nairobi, twebwe twashyigikiraga amahoro ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo cyarangizwa mu buryo bw’ibiganiro.”

Avuga ko kuva na cyera u Rwanda rwamye ruvuga ko ibiganiro bigamije gushaka umuti wa biriya bibazo, bigomba kujya mu mizi yabyo kuko kubikemura babinyuze hejuru ari byo byakunze gutuma bigenda byisubiramo.

Ati “Kuko byagaragaye mu biganiro bindi, mu masezerano yagiye ashyirwaho umukono, intambara tuvuga imaze imyaka irenga mirongo itatu kandi hagiye hasinywa amasezerano menshi, ariko adashyirwa mu bikorwa. Ni yo mpamvu noneho tuvuga ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo tuzajye mu mizi y’ikibazo, hanyuma noneho ikibazo tugikemure burundu.”

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko mu biganiro biri kuba hari intambwe imaze guterwa ku buryo hari icyizere ko n’ibindi biri guteganywa bizatanga umusaruro.

Agaruka ku biganiro byabaye nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 rifashe Imijyi wa Goma na Bukavu, havutse ibiganiro bihuriweho hagati ya SADC na EAC birimo inama yabaye tariki 08 Gashyantare 2025, aho Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango bashyizeho abahuza batanu, nyuma haza no gushyirwaho n’ugomba kuzayobora ubwo buhuza ari we Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wasimbuye Perezida wa Angola Joao Lourenço wari ufite izi nshingano.

Hari kandi n’ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar, birimo ibice bibiri birimo ibiganiro bihuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, ndetse n’ibihuza Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Congo.

Ati “Ibyo tuvuga ko byashyizweho umukono ku itariki 25 Mata i Washington, byo ni mu rwego rw’Ibiganiro bihuzwa na Leta Zunze Ubumwe za America.”

Yavuze ko kandi muri ibi biganiro bya Leta Zunze Ubumwe za America, hari hemejwe ko tariki 02 Gicurasi 2025 Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC zigomba kuzatanga imbanzirizamushinga z’ibyo zifuza ko bizajya mu masezerano y’amahoro.

Ati “Imbanzirizamushinga, uko byagenze ni uko buri Gihugu cyatanze ibyo cyifuza ko byajya muri aya masezerazerano, ikizakurikira ni uko Leta Zunze Ubumwe za America, zizabikusanya zikabishyira hamwe, noneho hakaba inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro uzaganirwaho n’impande zombi.

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi bakazongera guhura mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi kwa Gicurasi kugira ngo noneho bongere baganire barebe imishyikirano kuri aya masezerano, hanyuma mu kwezi gutaha kwa gatandatu, ayo masezerano akazashyirwaho umukono kuri Perezidansi ya America bita White House.”

Ni amasezerano ateganyijwe kuzashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu muhango biteganyijwe ko uzayobora na mugenzi wabo wa USA, Donald Trump.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 2 =

Previous Post

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

Next Post

Hagaragajwe aho ibiganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi bigeze n’ukomeje kubidindiza

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe aho ibiganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi bigeze n’ukomeje kubidindiza

Hagaragajwe aho ibiganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi bigeze n’ukomeje kubidindiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.