Sosiyete y’u Rwanda y’Indege (RwandAir) yatangaje ko bitewe n’ibibazo by’ikirere cyagaragayemo ibicu biremereye, ingendo zerecyeza cyangwa ziva ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, zishobora gukererwa.
Byatangajwe n’ubuyobozi bwa RwandAir mu itangazo bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026.
Iri tangazo rya RwandAir rigira riti “Bitewe no kuba hatagaragara neza bitewe n’ibicu biremereye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, zimwe mu ngendo zerecyeza cyangwa ziva i Kigali, zishobora gukererwa.”
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda y’Indege, bukomeza bwisegura ku bashobora kugirwaho ingaruka n’ibi bibazo, kandi bunabihanganisha bunabasaba kuzumva.
Mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 04, Sosiyete y’u Rwanda y’Idenge, yari yatangaje ko habayeho ikibazo nk’iki, nabwo iteguza abagombaga gukora ingendo ko bashobora guhura n’izo mbogamizi.
Ibi bibazo by’ikirere kandi bifitanye isano n’ibihe by’imvura iri kugwa mu Rwanda, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri uku kwezi kwa Gashyantare 2026, hateganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.
Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iteganyijwe muri uku kwezi iri hagati ya milimetero 80 na 360, mu gihe isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 40 na 259.
RADIOTV10









