Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe impamvu Tshisekedi atitabira inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo by’Igihugu cye

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe impamvu Tshisekedi atitabira inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo by’Igihugu cye
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi atitabira Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yiga ku bibazo byakajije umurego mu Gihugu cye, ngo kubera uko ibintu byifashe muri iki gihe bitamwerera kujya muri iyi nama.

Iyi nama iterana kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, ije nyuma yuko ihamagajwe na Perezida wa Kenya, William Ruto unayoboye uyu Muryango wa EAC, watangaje ko yatumije iyi nama nyuma yo kuvugana kuri telefone na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Nubwo ari inama yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse byakajije umurego, Perezida w’iki Gihugu, Félix Tshisekedi, ntari buyitabire.

Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, yabwiye Ikinyamakuru Jeune Afrique ko impamvu Umukuru w’Igihugu cya DRC atitabira iyi nama, ari ibibazo biri mu Gihugu cye, bityo ko atafata urugendo ngo akivemo.

Salama yagize ati “Ni ibintu byigaragaza bitewe n’uko ibintu byifashe ubu, Perezida ntabwo azitabira iyi nama.”

Ni ku nshuro ya gatatu, Perezida Félix Tshisekedi atitabira inama nk’iyi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yiga ku bibazo by’umutekano biri mu Gihugu cye.

Uyu Muvugizi wa Tshisekedi yavuze ko nubwo uyu Mukuru w’Igihugu atitabira iyi nama, ariko yemera ibiganiro by’i Nairobi bihuza Guverinoma y’Igihugu cye n’imitwe yitwaje intwaro [byahejwemo M23] ndetse n’iby’i Luanda bihuza iki Gihugu cya Congo n’u Rwanda.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Umunyamabanga Mukuru wa EAC ndetse na Perezida wa Kenya, ibaye nyuma yuko William Ruto atangaje ko uyu muryango utewe impungenge n’ibibazo biri muri Congo bikomeje gukaza umurindi.

Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bagiye guterana mu gihe umwuka muri Congo wazamutse aho imirwano yafashe indi sura, yanasize umutwe wa M23 utangaje ko wafashe umujyi wa Goma, gusa muri uyu mujyi hakaba hagikomeje kumvikana urusaku rw’amasasu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 4 =

Previous Post

Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Next Post

Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

IZIHERUKA

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe
IBYAMAMARE

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.