Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasubitse amatora yo gusimbuza uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ugiye kumara amezi atatu yegujwe, inasaba abari mu bikorwa byo kwiyamamaza, kubihagarika.
Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 01 Kanama 2023.
Iyi Komisiyo ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku iburuwa ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yayandikiye isaba ko aya matora asubikwa “kubera ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’ibiza byabaye muri ako Karere [Rubavu] muri Gicurasi 2023.”
Iyi Komisiyo ikomeza igira iti “Kugira ngo amatora azagende neza, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iramenyesha Abanyarwanda muri rusange n’abakandida bemejwe by’umwihariko, ko amatora yo kuzuza Inama Njyanama ya Komite Nyobozi by’Akarere ka Rubavu, yari ateganyijwe tariki 11/08/2023 asubitswe; bityo n’ibikorwa byo kwiyamamaza byari byaratangije bikaba bihagaritswe.”
Ni amatora agamije gushaka uzasimbura Kambogo Ildephonse, wegujwe mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka wa 2023, kubera kutubahiriza inshingano no kutarengera abaturage.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari iherutse gutangaza kandidatire z’abantu 17 zemejwe mu bagomba gutahana muri aya matora, barimo abagabo 15 n’abagore babiri (2).
RADIOTV10