Perezida William Ruto kuva yatorerwa kuyobora Kenya, aragirira uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, bigaruka ku ngingo zitandukanye.
Ni uruzinduko rwemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023.
Iri tangazo rivuga ko Perezida William Ruto agirira mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi ibiri, ku butumire bwa mugenzi we Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Iri tangazo rigira riti “Abakuru b’Ibihugu bombi bazarebera hamwe ku mishinga ihuriweho n’imikoranire, irimo imishinga y’Umuhora wa Ruguru, ibijyanye no kwihaza mu biribwa, guhanga udushya n’Ikoranabuhanga, ubuzima n’uburezi.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, bivuga ko uru rugendo rwa Perezida William Ruto, rugamije kandi kuzamura imikoranire mu bucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku Mugabane wa Afurika muri rusange, nkuko Abakuru b’Ibihugu bombi bafite umuhate wo kuzamura ubucuruzi muri aka Karere ndetse ndetse n’Isoko rusange rw’Umugabane wa Afurika.
Iri tangazo kandi risoza rivuga ko Abakuru b’Ibihugu bazanaganira ku mahoro n’umutekano mu karere, ahanategenyijwe gusinywa amasezerano.
Perezida William Ruto agendereye urugendo nyuma y’amezi arindwi atangiye kuyobora Kenya, kuko yarahiye tariki 13 Nzeri 2022, mu muhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame, bagiye kuganira.
RADIOTV10