• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali

radiotv10by radiotv10
24/04/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatangajwe izindi mbaraga zungutswe mu kunoza gahunda yo gutwara abagenzi muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Bisi 50 zikoresha amashanyarazi zigiye kongerwa muri gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, aho izikabakaba 1/2 zatangiranye n’uburyo bushya bwo kugena ibisate by’imihanda binyurwamo gusa na bisi z’abagenzi.

Kongera izi bisi muri gahunda yo gutwara abagenzi byemejwe na Rukera Aubin, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Ecofleet Solutions ishinzwe gahunda yo gutwara abagenzi.

Yavuze iki gikorwa cyo kongera izi bisi kigamije gukomeza kunoza gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse ko izigera muri 20 zinjira mu mihanda ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata, umunsi wanatangirijweho uburyo bushya bwo kugenera bisi ibisate byazo byihariye mu mihanda imwe n’imwe.

Yagize ati “Izindi bisi zirategerejwe mu gihe cya vuba, ku buryo muri Gicurasi umubare wose uzagera hafi kuri 50.”

Kunoza gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ni imwe mu ntego za Guverinoma y’u Rwanda, aho imaze iminsi inagira abantu gukoresha ubu buryo aho kugenda mu modoka zabo bwite.

Ibi ni na byo byatumye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza imihanda ine igiye gutangirizwamo iriya gahunda yo kugena ibisate byagenewe Bisi gusa, mu masaha abagenzi ari benshi.

Iyi mihanda irimo uturuka muri Rond Point yo mu mujyi (City Centre Roundabout) ugana Peyage-Kanogo-Rwandex-Sonatubes-mu Giporoso kugera ku Cyamitsingi.

Hari kandi umuhanda uturuka Sonatube-Kicukiro Centre ugakomeza kuri Gare ya Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Undi muhanda, n’uva mu Mujyi rwagati Downtown ugana kuri 1930 (ahahoze Igororero rya Nyarugenge) ugakomeza Roundabout-Yamaha-Gare ya Nyabugogo.

Undi muhanda wa kane, ni uva kuri Hoteli Gloria (mu Mujyi rwagati) ugana ku Isoko rya Nyarugenge ukagera kuri City Plaza.

Umuyobozi wa Ecofleet Solutions, Rukera yatangaje ko ubusanzwe bisi zitwara abagenzi zihagarara iminota 10’ mu masaha yo kujya ku kazi, ariko ko nihatangira iyi gahunda y’ibisate byagenewe bisi gusa, zizajya zihagarara iminota 5’.

Rukera akomeza avuga ati “Iyi mihanda yagenewe bisi gusa izatuma zigenda zihuta kandi zihaguruka kenshi, bityo bisabe kongera umubare wazo.”

Yavuze kandi ko umubare wa bisi za Leta zikoreshwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zizongerwa ku buryo muri Kamena umwaka utaha zizaba zigeze kuri 300 ziganjemo izikoresha amashanyarazi.

Muri izo bisi kandi, izibarirwa mu 190 zizaba zaramaze kugera mu Gihugu, ndetse uyu mwaka wa 2026 ukazarangira zaratangiye gukoreshwa mu gutwara abagenzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + seventeen =

Previous Post

Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho

Next Post

Inkuru iteye amatsiko y’urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk’umugore n’umugabo

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Inkuru iteye amatsiko y’urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk’umugore n’umugabo

Inkuru iteye amatsiko y'urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk'umugore n'umugabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.