Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, kiratangaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2025 (mu minsi 10), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri ku gipimo nk’icy’isanzwe muri iki gihe, aho iminsi izagwamo imvura iri hagati y’ibiri n’itandatu.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda kuri uyu wa 01 Mutarama 2025, rigaragaza igipimo cy’imvura izagwa mu gice cya mbere cy’uku kwezi.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2025 (kuva tariki ya 1 kugeza taliki ya 10), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 75. Imvura iteganyijwe ikaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice.”
Meteo Rwanda ikomeza igira iti “Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri n’itandatu. Ubushyuhe muri rusange buteganyijwe bukazaba ari nk’ubusanzwe buboneka muri iki gice mu Gihugu hose.” Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16.
Nanone kandi muri iki gice cya mbere cya Mutarama, hazabaho umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Meteo Rwanda ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 60 na 75 ari yo nyinshi iteganyijwe muri iki gice, iteganyijwe henshi mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru.
Naho imvura iri hagati ya milimetero 45 na 60 iteganyijwe mu Turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu na Musanze, ibice byinshi by’Uturere twa Huye, Ngororero, Nyabihu, Burera, amajyepfo y’Akarere ka Gisagara, uburengerazuba bw’Akarere ka Nyanza na Ruhango, igice gito cy’amajyaruguru y’Akarere ka Gakenke, ibice bisigaye by’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi.
Muri iki gice cya Mbere cya Mutarama kanri, hari ibice biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45 birimo ibyo mu Karere ka Muhanga, henshi mu Turere twa Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Rulindo na Gicumbi, ibice byo hagati by’Akarere ka Gisagara, ahasigaye mu Turere twa Huye, Ngororero, Nyabihu na Burera.
Ni mu gihe Imvura iri hagati ya milimetero 15 na 30 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, Amayaga, Uturere twa Bugesera, Ngoma, Rwamagana, ibice byinshi by’Uturere twa Kirehe na Gatsibo, uburengerazuba bw’Uturere twa Kayonza na Nyagatare, ahasigaye mu Turere twa Rulindo na Gicumbi. Ahasigaye mu Ntara y Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 15.
RADIOTV10