Abantu 24 bamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro imaze icyumweru ubudahagarara muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe ababarirwa muri 16 baburiwe irengero.
Inzego z’ubuyobozi muri iki Gihugu, ziravuga ko izi nkongi z’umuriro, zishora kuba ari kimwe mu biza bikomeye cyane bibaye mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za America, aho zimaze kwangiza inzu ibihumbi n’ibihumbi, mu gihe abantu ibihumbi 100, bamaze guhugunga umujyi wa Los Angels.
Kuri uyu wa Mbere, abashinzwe kuzimya inkongi batangaje ko babashije guhagarika inkongi ebyiri z’umuriro, muri eshanu zibasiye umujyi wa Los Angeles nyuma y’iminsi itandatu, zaka ubudahagarara.
Inzego z’ubuyobozi zivuga ko izi nkongi yangije burundu uduce twinshi tw’umujyi, inzu z’abakire n’ibyamamare, kimwe n’iz’abaturage basanzwe, zose zabaye umuyonga, aho inyubako zirenga ibihumbi 12 zangiritse cyane.
Iyi nkongi iri mu burengerazuba bw’umujyi wa Los Angeles byumwihariko mu gace ka Palisades, yamaze kwangiza ubuso bwa hegitari 23 713 (96 km²) mu gihe 13% by’ahibasiwe n’inkongi ari ho abashinzwe ubutabazi bashoboye kuzimya kugeza ubu.
Naho inkongi y’umuriro iri mu gace ka Eaton mu misozi yo mu burasirazuba bwa Los Angeles, wo umaze kwangiza ubuso bungana na hegitari 14 117 (57 km²), abashinzwe kuzimya inkongi, bakaba bamaze kuzimya ahangana na 27%, by’ahibasiwe hose.
Ni mugihe mu majyaruguru y’umujyi, inkongi iri mu gace ka Hurst, yari imaze guhoshwa ku kigero cya 89%, naho izindi nkongi zibasiye ibice bitatu zari zangije ibindi bice byo mu mujyi wa Los Angeles, zazimijwe ku kigero cyi 100%, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya California gishinzwe, Amashyamba no gukumira inkongi.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10