Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe umubare w’abamaze guhitanwa n’inkongi idasanzwe muri America

radiotv10by radiotv10
13/01/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatangajwe umubare w’abamaze guhitanwa n’inkongi idasanzwe muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 24 bamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro imaze icyumweru ubudahagarara muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe ababarirwa muri 16 baburiwe irengero.

Inzego z’ubuyobozi muri iki Gihugu, ziravuga ko izi nkongi z’umuriro, zishora kuba ari kimwe mu biza bikomeye cyane bibaye mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za America, aho zimaze kwangiza inzu ibihumbi n’ibihumbi, mu gihe abantu ibihumbi 100, bamaze guhugunga umujyi wa Los Angels.

Kuri uyu wa Mbere, abashinzwe kuzimya inkongi batangaje ko babashije guhagarika inkongi ebyiri z’umuriro, muri eshanu zibasiye umujyi wa Los Angeles nyuma y’iminsi itandatu, zaka ubudahagarara.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko izi nkongi yangije burundu uduce twinshi tw’umujyi, inzu z’abakire n’ibyamamare, kimwe n’iz’abaturage basanzwe, zose zabaye umuyonga, aho inyubako zirenga ibihumbi 12 zangiritse cyane.

Iyi nkongi iri mu burengerazuba bw’umujyi wa Los Angeles byumwihariko mu gace ka Palisades, yamaze kwangiza ubuso bwa hegitari 23 713 (96 km²) mu gihe 13% by’ahibasiwe n’inkongi ari ho abashinzwe ubutabazi bashoboye kuzimya kugeza ubu.

Naho inkongi y’umuriro iri mu gace ka Eaton mu misozi yo mu burasirazuba bwa Los Angeles, wo umaze kwangiza ubuso bungana na hegitari 14 117 (57 km²), abashinzwe kuzimya inkongi, bakaba bamaze kuzimya ahangana na 27%, by’ahibasiwe hose.

Ni mugihe mu majyaruguru y’umujyi, inkongi iri mu gace ka Hurst, yari imaze guhoshwa ku kigero cya 89%, naho izindi nkongi zibasiye ibice bitatu zari zangije ibindi bice byo mu mujyi wa Los Angeles, zazimijwe ku kigero cyi 100%, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya California gishinzwe, Amashyamba no gukumira inkongi.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 2 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku nama igiye kuzana mu Rwanda Abayobozi Bakuru ba Polisi z’Ibihugu 14

Next Post

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda ashobora kumvikana kuri Radio imwe nk’umunyamakuru

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi muhanzi uzwi mu Rwanda ashobora kumvikana kuri Radio imwe nk’umunyamakuru

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda ashobora kumvikana kuri Radio imwe nk’umunyamakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.