Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, riratangaza ko mbere yuko uyu mwaka urangira, Igihugu cya Uganda gishobora kuzaba cyarakiriye impunzi zisaga miliyoni 2, ziturutse mu Bihugu birimo Sudani, Sudani y’Epfo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma yuko hari amagana y’abantu bambuka imipaka buri munsi bashaka ubuhungiro n’ubufasha muri iki Gihugu cya Uganda, bitewe n’ibibazo bikomeje gukara muri ibi Bihugu bituranye na cyo.
Hamida Ibrahim Amin, umwe mu mpunzi zaturutse muri Sudani, aganira na Africanews, yagize ati “Twari dutuye i Khartoum, ariko twimukiye i Darfur kubera intambara. Ndi kumwe n’abakobwa banjye; umugabo wanjye yarapfuye. Tumaze amezi atatu hano, nta kintu na kimwe dufite, nta mafaranga, abana ntibari kwiga kandi batangiye kurwara. Uburyo tubayeho hano buragoye cyane.”
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, abantu bagera kuri 600 ku munsi, ni bo binjira muri Uganda, ndetse biteganyijwe ko uwo mubare uzagera kuri miliyoni 2 mbere yuko umwaka urangira.
Uganda, Igihugu cya mbere muri Afurika gifite impunzi nyinshi, kikaba icya gatatu ku isi hose, ubu icumbikiye impunzi miliyoni zirenga 1,93, izirenga miliyoni imwe muri zo zikaba ziri munsi y’imyaka 18.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko bakomeje guhangana n’ikibazo gikomeye cy’inkunga n’amikoro byagabanutse cyane, ku buryo butari bwarabayeho mu myaka myinshi ishize.
UNHCR ivuga ko ibiribwa n’imiti byaragabanutse bikabije, ibikomeje gutuma ikibazo cy’imirire mibi kizamuka cyane ku buryo buteye inkeke, cyane cyane mu bana bato.
Nubwo Politiki ya Uganda iteye imbere ku bijyanye n’impunzi ituma zibasha gutura, gukora no kubona serivisi rusange, igabanuka ry’amikoro, rishobora gusubiza inyuma iyi ntambwe yatewe mu myaka ishize.
Kuri ubu, impunzi zihabwa gusa kimwe cya gatatu cy’ibyo zikenera ngo zibone ibisabwa by’ibanze buri mwaka.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10