Sunday, October 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

radiotv10by radiotv10
05/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, riratangaza ko mbere yuko uyu mwaka urangira, Igihugu cya Uganda gishobora kuzaba cyarakiriye impunzi zisaga miliyoni 2, ziturutse mu Bihugu birimo Sudani, Sudani y’Epfo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma yuko hari amagana y’abantu bambuka imipaka buri munsi bashaka ubuhungiro n’ubufasha muri iki Gihugu cya Uganda, bitewe n’ibibazo bikomeje gukara muri ibi Bihugu bituranye na cyo.

Hamida Ibrahim Amin, umwe mu mpunzi zaturutse muri Sudani, aganira na Africanews, yagize ati “Twari dutuye i Khartoum, ariko twimukiye i Darfur kubera intambara. Ndi kumwe n’abakobwa banjye; umugabo wanjye yarapfuye. Tumaze amezi atatu hano, nta kintu na kimwe dufite, nta mafaranga, abana ntibari kwiga kandi batangiye kurwara. Uburyo tubayeho hano buragoye cyane.”

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, abantu bagera kuri 600 ku munsi, ni bo binjira muri Uganda, ndetse biteganyijwe ko uwo mubare uzagera kuri miliyoni 2 mbere yuko umwaka urangira.

Uganda, Igihugu cya mbere muri Afurika gifite impunzi nyinshi, kikaba icya gatatu ku isi hose, ubu icumbikiye impunzi miliyoni zirenga 1,93, izirenga miliyoni imwe muri zo zikaba ziri munsi y’imyaka 18.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko bakomeje guhangana n’ikibazo gikomeye cy’inkunga n’amikoro byagabanutse cyane, ku buryo butari bwarabayeho mu myaka myinshi ishize.

UNHCR ivuga ko ibiribwa n’imiti byaragabanutse bikabije, ibikomeje gutuma ikibazo cy’imirire mibi kizamuka cyane ku buryo buteye inkeke, cyane cyane mu bana bato.

Nubwo Politiki ya Uganda iteye imbere ku bijyanye n’impunzi ituma zibasha gutura, gukora no kubona serivisi rusange, igabanuka ry’amikoro, rishobora gusubiza inyuma iyi ntambwe yatewe mu myaka ishize.

Kuri ubu, impunzi zihabwa gusa kimwe cya gatatu cy’ibyo zikenera ngo zibone ibisabwa by’ibanze buri mwaka.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + seven =

Previous Post

Ibikubiye mu ijambo rya Gen.Makenga imbere y’abayobozi bashyizweho na AFC/M23

Next Post

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Related Posts

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse...

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

IZIHERUKA

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere
IMYIDAGADURO

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

by radiotv10
04/10/2025
1

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

04/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

04/10/2025
Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

04/10/2025
Who pays for the first date bill?

Who pays for the first date bill?

04/10/2025
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.