Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ahagana saa yine n’igice z’ijoro (22:30’).
Iri tangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, rivuga ko iyi Minisiteri “Imenyesha abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.”
Ni ikiruhuko cyatananzwe nyuma y’uko Abanyarwanda bose kuri iki Cyumweru mu mfuruka zose z’Igihugu biriwe bahugiye mu birori byo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bongeye kwitorera, aho buri wese aho yari ari yari awutegerezanyije amatsiko kandi awukurikiye.
Bamwe bawukurikiye bizinduye bakakajya kuri Sitade Amahoro yari yakubise yuzuye, mu gihe abandi bawukurikiye mu buryo bw’Ikiranabuhanga, ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Wari umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Banyarwanda batahwemye kugaragariza Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ko ari umuyobozi bishimira guhitamo, dore ko banamuhundagajeho amajwi 99,18%.
RADIOTV10