Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe umusaruro wavuye muri Operasiyo yo gufata abazengereje abaturage i Nyanza

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in MU RWANDA
0
Hatangajwe umusaruro wavuye muri Operasiyo yo gufata abazengereje abaturage i Nyanza

Photo/Umuseke

Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza, yatangaje ko igikorwa cyo guhiga no gufata abahungabanya umutekano muri aka Karere mu bikorwa by’urugomo bihamaze iminsi, cyasize hafashwe abantu 19.

Ni operasiyo yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, yakozwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Iki gikorwa cyakozwe nyuma yuko hari abaturage bamaze iminsi bataka ibikorwa by’urugomo bakorerwa n’abantu bataramenyekana, birimo kubatega bakabambura ibyabo ndetse n’ubujura bwa hato hato.

Iki gikorwa cyasize hafashwe abantu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bo mu Midugudu inyuranye yo mu Mirenge ya Nyanza na Kibirizi muri aka Karere ka Nyanza, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye.

SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati “Twafashe abantu 19 bahungabanya umutekano w’abaturage, abo twafashe bose ni abagabo.”

Aba bafatiwe muri iyi Operasiyo ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Muyira, barimo abakekwaho kwijandika mu bikorwa by’ubujura, abanywa ibiyobyabwenge, ndetse n’abandi bakekwaho ibikorwa by’urugomo.

Aba bantu kandi bafashwe ku bufaanye bwa Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, n’abaturage bayifashije mu kuyiha amakuru yatumye hafatwa aba bantu.

SP Emmanuel Habiyaremye washimiye abaturage bayifashije mu gutanga amakuru yatumye aba bantu bafatwa, yaboneyeho kugira inama abishoye muri ibi bikorwa ko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ko itazahwema kubashakisha no kubafata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + eleven =

Previous Post

Airtel Money Revamps Interoperability: Launches new campaign WAMENYE WAGUAN?! To promote Seamless Cross-Network Transfers with Free Bundles

Next Post

Guverinoma y’u Burundi yatanze umucyo ku muyobozi mu Nzego Nkuru wagiye i Burayi ntagaruke

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Burundi yatanze umucyo ku muyobozi mu Nzego Nkuru wagiye i Burayi ntagaruke

Guverinoma y’u Burundi yatanze umucyo ku muyobozi mu Nzego Nkuru wagiye i Burayi ntagaruke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.