Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urweho rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, bizubahirizwa mu mezi abiri ari imbere, hanatangazwa amafaranga Guverinoma y’u Rwanda imaze kwigomwa kuva muri Gicurasi 2021 mu guhangana n’izamuka ry’ibi biciro.

Itangazo rishyiraho ibi biciro bizagenderwaho mu mezi abiri ari imbere (Ukuboza 2022 na Mutarama 2023), ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Itangazo rishyiraho ibi biciro bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022, rivuga ko igiciro cya Lisansi kitagomba kurenza 1 580 Frw kuri Litiro, mu gihe kuri Mazutu kitagomba kurenga 1 587 Frw kuri Litiro.

Iri tangazo rigira riti “Nubwo ku isoko mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kuzamura, Guverinoma y’u Rwanda yagumushijeho ibiciro bisanzweho i Kigali, kugira ngo hirindwe ingaruka zakomoka ku izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku biciro by’ibindi bicuruzwa.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana avuga ko kuva muri Gicurasi 2021, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje guhangana n’izamuka ry’ibiciro ikuraho imwe mu misoro kuri bimwe mu bicuruzwa by’ibikomoka kuri Peteroli byinjizwa mu Rwanda.

Avuga kandi ko Guverinoma igenda ishyira nkunganire muri ibi biciro by’ibikomoka kuri Peteroli, “bigatuma buri gihe ingaruka zitaba nyinshi kuko kugeza ubu Guverinoma imaze kwigomwa hafi miliyari 87, urumva rero ni amafaranga menshi.”

Yavuze ko kuri iyi nshuro nanone Guverinoma y’u Rwanda yigomwe Miliyari 4,4 Frw kugira ngo bigume ku biciro bimazeho amezi abiri, kuko iyo itayigomwa nubundi byari kuzamuka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru