Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) cyatangije irushanwa ry’abanyeshuri biga muri kaminuza ryiswe ‘Capital Market University Challenge’ rizafasha abiga ibijyanye n’ubukungu kumenya birushijeho imikorere y’isoko ry’imari n’Imigabane mu Rwanda.
Iri rushanwa ryatangirijwe muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, ryatangijwe n’amahugurwa yahawe abanyeshuri yatumye baboneraho kumenya byinshi ku isoko ry’imari n’imigabane.
Ngabo Steven numwe mu bakurikiranye aya mahugurwa usanzwe ari n’umunyeshuri muri kaminuza wiga ibijyanye n’ubukungu yavuze ko byamwunguye ubumenyi ku mikorere y’Isoko ry’Imari n’imigabane.
Yagize ati “Kuko ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane twari tutarabyigaho ariko ni cyo cyanzanye aha kugira ngo mvome ubwo bumenyi bujyanye na byo.”
Phiona Akatunda watsinze iri rushanwa ry’umwaka ushize wa 2021, avuga ko ryamwunguye byinshi.
Ati “Bifite akamaro kuko binuzuzanya n’amasomo cyane cyane ku bantu biga ubukungu, ibaruramari kuko n’ubundi mu masomo yabo usanga harimo amasomo yigisha ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane.”
Migisha Magnifique ushinzwe iyamamazabikorwa mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, avuga ko uretse kuba iri rushanwa rigamije gufasha urubyiruko kumenya byimbitse ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda ariko harimo n’izindi nyungu z’akarusho.
Ati “Nyuma yo kurimenya harimo izindi nyungu nyinshi. Harimo kuba bamenya ‘ese ni izihe nzira umuntu yacamo atangira kuzigama no gushora imari.”
Abazitabira iri rushanwa, bazabazwa ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga byo guhitamo ibisubizo bya nyabyo (multiple choice) ndetse n’igerageza ry’umwandiko muremure.
Abagize akanama nkemurampaka bazakosora abazitabira iri rushanwa, batangaze abasubije neza ubundi bahembwe.
RADIOTV10