• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

radiotv10by radiotv10
27/04/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Leta ishinzwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ‘Ecofleet Solutions’, buratangaza ko hatangijwe igerageza ry’uburyo bw’ikoranabuhanga, buzafasaba abagenzi mu Mujyi wa Kigali kujya bamenya aho bisi zigeze, bakazitegereza bazi igihe zibagereraho, ndetse hakazabaho na Application ya telefone yabafasha kubimenya bari mu ngo zabo.

Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi yongereye imbaraga mu mavugurura y’urwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho kuva mu cyumweru gishize, hari imihanda ine yo mu Mujyi wa Kigali yatangijwemo gahunda y’ibisate byagenewe kugendwamo gusa na bisi zitwara abagenzi mu masaha yo kujya ku kazi.

Iyi gahunda kandi yiyongera ku zindi zimaze igihe zishyirwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’izindi ziteganywa zirimo n’igerageza ry’ikoranabuhanga ryatangijwe rizajya rifasha abantu kumenya aho bisi bifuza gutega zigeze.

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yatangaje ko iri koranabuhanga rinajyanye n’irindi ryamaze gushyirwa muri bisi 320 zashyizwemo camera zizajya zituma amakuru y’aho zigeze amenyekana.

Muri iri gerageza, hari ahantu habiri ryangirijwe, ari ho Rwandex ndetse na Kacyiru, ahari ibyapa by’ikoranabuhanga bigaragaza igihe imodoka iri buhagerere, n’aho igeze muri uwo mwanya.

Avuga ko abatega imodoka mu buryo bwa rusange, bashonje bahishiwe, kuko ibi byose bizajya bifasha abantu kutamara umwanya munini bategereje imodoka batazi n’igihe iri bubagerereho.

Ati “Ni umushinga umaze amezi agera kuri atandatu tuwukora kandi twahereye ku bindi byari byarubatswe ku buryo tubona bisi aho igeze, niba yubahiriza igihe, n’abashoferi ubu tuba tuzi umubare wabo.”

Akomeza avuga ko kandi iri koranabuhanga, umuntu ashobora no kuzajya aryifashisha akoresheje application yo muri telefone ye, ku buryo amenya igihe bisi ashaka gutega iri bugerere aho ayifatira.

Ati “Ni ibintu turi gukora kugira ngo ayo makuru tujye tuyaha abagenzi bari ku byapa ariko si ku byapa gusa ahubwo n’abari mu rugo twifashishije application.”

Iri koranabuhanga risanzwe ryifashishwa mu Bihugu byateye imbere birimo ibyo ku Mugabane w’u Burayi, aho umuntu aba yicaye mu rugo, akareba ku ikoranahanga rya telefone ye akamenya bisi ziri mu cyerekezo aherereyemo n’igihe ziza kuhagerera, bigatuma ajya aho azifatira igihe cyegereje atarinze kujya gufata umwanya we ategereje atazi igihe zimugereraho.

Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi igira inama abantu bose gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kuko amavugurura agamije kunoza iyi gahunda azakomeza gushyirwamo ingufu.

Gutega bisi ubu biri kwitabirwa cyane

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − four =

Previous Post

Ubutumwa bwa Ndayishimiye nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora ya Perezida

Next Post

Umunyamakuru DC Clement yagaragaje agahinda mu Rukiko avuga icyamuteye guhangana n’inzego

Related Posts

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

by radiotv10
09/06/2026
0

Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI (Artificial Intelligence) cyitezweho guteza imbere ubu bwenge hibandwa ku...

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bagarukanye amashimwe nyuma y’amezi atandatu hashyizwemo impinduka zifatika

by radiotv10
09/06/2026
0

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko amavugurura yashyizwemo, yagize akamaro gakomeye kuko...

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

by radiotv10
09/06/2026
0

Umugabo w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwica mushiki w’imyaka 66 bapfa amakimbirane ashingiye...

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

by radiotv10
09/06/2026
0

Abofisiye n’abandi basirikare mu Ngabo z’u Rwanda b’abagore n’abagabo, bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu, ugamije kurebera hamwe iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire...

Eng.-Key things to know about Rwanda’s newly established National Artificial Intelligence Agency

Eng.-Key things to know about Rwanda’s newly established National Artificial Intelligence Agency

by radiotv10
09/06/2026
0

The Cabinet has approved the establishment of the National Artificial Intelligence Agency, which is expected to advance AI development and...

Next Post
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Umunyamakuru DC Clement yagaragaje agahinda mu Rukiko avuga icyamuteye guhangana n’inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzi Yampano yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.