Umuryango utari uwa Leta APRU (Action pour la promotion rurale) wasabye ko hihutishwa inzira zo kugira ngo hacyurwe Abanyekongo bakabakaba 70 bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro, aho bari muri Uganda.
Uyu Muryango utari uwa Leta, watanze iki cyifuro kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024 aho wasabye ko aba Banyekongo bari mu nkambi ya Gulu muri Uganda, basubizwa mu Gihugu cyabo cya Congo.
Aba Banyekongo 70, ni bamwe mu bagize itsinda ry’abantu 144 bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa LRA.
Jean-Claude Malitano, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango utari uwa Leta utabariza aba Banyekongo, yavuze ko aba bantu ari abo mu bice bya Uélé ya Ruguru n’iy’Epfo, bashimuswe na LRA hagati ya 2008 na 2011.
Aba bantu barimo abana babarirwa muri 40 barimo 23 bafite imyaka iri munsi y’icyenda, ndetse hakabamo n’ababyaye imburangihe 23.
Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2023, aba bari barashimuswe, bakomeje gufashwa mu mibereho n’uyu Muryango utari uwa Leta wa APRU aho bacumbikiwe mu nkambi ya Gulu muri Uganda, akaba ari na byo byatumye Umuhuzabikorwa w’uyu Muryango asaba Guverinoma kugira icyo ikora kugira ngo bacyurwe.
Jean-Claude Malitano yagize ati “Turasaba ko Guverinoma yohereza itsinda ry’impuguke kugira ngo igaragaze abo bana, nyuma yo kubamenya, turasaba ko bazafashwa kuva muri Uganda, bakajyanwa muri Faradje (Muri DRC).
Uyu muhuzabikorwa w’uyu muryango, yavuze ko ubwo aba bana bazaba bagejejwe mu gace ka Faradje (muri Haut-Uélé) bazitabwaho muri byose, ubundi bakoherezwa mu miryango yabo.
Yaboneyeho kandi kuvuga ko abandi muri aba bari barashimuswe, bagiye bakora ibishoboka byose kugira ngo basubire mu miryango yabo kuko bari bamaze igihe kinini bashimuswe.
RADIOTV10