Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango utari uwa Leta APRU (Action pour la promotion rurale) wasabye ko hihutishwa inzira zo kugira ngo hacyurwe Abanyekongo bakabakaba 70 bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro, aho bari muri Uganda.

Uyu Muryango utari uwa Leta, watanze iki cyifuro kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024 aho wasabye ko aba Banyekongo bari mu nkambi ya Gulu muri Uganda, basubizwa mu Gihugu cyabo cya Congo.

Aba Banyekongo 70, ni bamwe mu bagize itsinda ry’abantu 144 bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa LRA.

Jean-Claude Malitano, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango utari uwa Leta utabariza aba Banyekongo, yavuze ko aba bantu ari abo mu bice bya Uélé ya Ruguru n’iy’Epfo, bashimuswe na LRA hagati ya 2008 na 2011.

Aba bantu barimo abana babarirwa muri 40 barimo 23 bafite imyaka iri munsi y’icyenda, ndetse hakabamo n’ababyaye imburangihe 23.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2023, aba bari barashimuswe, bakomeje gufashwa mu mibereho n’uyu Muryango utari uwa Leta wa APRU aho bacumbikiwe mu nkambi ya Gulu muri Uganda, akaba ari na byo byatumye Umuhuzabikorwa w’uyu Muryango asaba Guverinoma kugira icyo ikora kugira ngo bacyurwe.

Jean-Claude Malitano yagize ati “Turasaba ko Guverinoma yohereza itsinda ry’impuguke kugira ngo igaragaze abo bana, nyuma yo kubamenya, turasaba ko bazafashwa kuva muri Uganda, bakajyanwa muri Faradje (Muri DRC).

Uyu muhuzabikorwa w’uyu muryango, yavuze ko ubwo aba bana bazaba bagejejwe mu gace ka Faradje (muri Haut-Uélé) bazitabwaho muri byose, ubundi bakoherezwa mu miryango yabo.

Yaboneyeho kandi kuvuga ko abandi muri aba bari barashimuswe, bagiye bakora ibishoboka byose kugira ngo basubire mu miryango yabo kuko bari bamaze igihe kinini bashimuswe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 19 =

Previous Post

Haravugwa iyicwa ry’abacancuro b’Abarusiya benshi biciwe mu Gihugu cyo muri Afurika

Next Post

OUR COMMENTS ABOUT ESPN SINS

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RADIOTV10 OPINION ON “CLASSIFIED RWANDA”

OUR COMMENTS ABOUT ESPN SINS

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.