Hatanzwe icyizere cyo korohereza abivuza amaso bararushaho kwiyongera mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushinga OneSight ufatanya na Leta y’u Rwanda mu buvuzi bw’amaso, uvuga ko uri gukora ubuvugizi kugira ngo serivisi z’ubu buvuzi zose zijye ziboneka hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza bwa Sutuelle de Santé.

Ibi byatangajwe ubwo uyu muryango wari uri ku Bitaro bya Nyarugenge, aho ukomeje kwegereza Abaturarwanda serivisi z’ubuvuzi bw’amaso.

Izindi Nkuru

Tuzinde Vincent uyobora uwo mushinga mu Rwanda; avuga ko izi serivisi zikomeje gukenerwa na benshi, ari na yo mpamvu bifuje kuzibegereza, gusa ngo ntibihagije ahubwo zigomba no guhenduka.

Yagize ati “Turashaka ko umuturage yajya ajya muri serivisi y’amaso ariko bikamutwara umunsi umwe. Wa muturage wavaga i Rusizi akaza i Kabgayi cyangwa i Kigali aje kwivuza amaso; umwihariko ni uko ubu ngubu iyo agiye mu bitaro bya Rusizi; yaba Gihundwe na Nyamasheke aravurwa kuko ari ho atuye.”

Avuga ko hari ibigihenze muri ubu buvuzi ariko ko hari ikiri gukorwa. Ati “Kubera ko indorerwamo itari kuri mituweli, ariko dukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bazihabwe ku giciro gito, ariko turasaba ko nacyo kirushaho kugabanuka.”

Habimana Innocent, umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe guhuza ibikorwa bya serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku rwego rw’igihugu, avuga koko igicirizo cy’ubuvuzi bw’amaso kikiri hejuru, ariko ko kubera ubwisungane mu kwivuza bigenda bigabanuka.

Ati “Leta y’u Rwanda impamvu yashyizeho ubwisungane rusange bwo kwivuza; ni ukugira ngo umuturage abashe kubona serivisi mu buryo bworoshye, nubuvuzi bw’amaso ntabwo bwasigaye inyuma.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bafite inshingano zo guhindura imyumvire y’abaturage ku burwayi bw’amaso.

Ati “Bamwe bafatwa n’umutwe bakabyitiranya ko ari umutwe usanzwe. Utukuye amaso akavuga ko n’ubundi n’abantu b’iwabo bose bagira amaso atukuye, ugasanga ibyo ntibabizi kandi ari uburwayi, bikazagera ubwo umuntu atakaza ubushobozi bwo kubona, bakajya kwivuza byararenze igaruriro. Ni yo mpamvu ubukangurambaga turabukomeza.”

Imibare y’Ibitaro bya nyarugege igaragaza ko kuva byatangira gukora bimaze kwakira abaturage 972 bivuza amaso kandi bose baravuwe.

David NZABONIMPA
RADIOTV10 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru