Urubanza ruvugwamo amarozi rw’abakozi ba APR rwendaga gosomwa rwafashweho icyemezo kirusubiza bushya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe hari hateganyijwe isomwa ry’urubanza ruregwamo abakozi ba APR FC, ruburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare, uru Rukiko rwanzuye ko ruzongera kuburanishwa bundi bushya nyuma yo kwikorera iperereza.

Ni urubanza ruregwamo abarimo ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto’o, umuganga w’iyi kipe, Maj Dr Nahayo Ernest, ndetse na Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul usanzwe ari Team Manager w’iyi kipe.

Izindi Nkuru

Aba bakozi b’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, bakurikiranyweho gushyirira mu binyobwa abakinnyi ba Kiyovu Sports ubwo bakinaga na APR mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, wanarangiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itsinze 2-1 Kiyovu Sports.

Byari biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa tariki 11 Ugushyingo 2023, none Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje ko iri somwa ritakibaye, ahubwo ko ruzongera kuburanishwa bushya tariki 27 Ugushyingo 2023.

Kuburanisha bundi bushya uru rubanza, bizaza nyuma y’uko uru Rukiko rwikoreye iperereza ku byaha bishinjwa aba bagabo, kugira ngo ruzafate icyemezo gishingiye ku makuru rwikusanyirije.

Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje ko ibizava mu iperereza ruzikorera, bizatangarizwa mu iburanisha rizaba kuri iriya tariki ya 27 Ugushyingo, ubundi bikaburanwaho, kugira ngo hazabone gufatwa icyemezo.

Ubushinjacyaha bushinja aba bantu ibi byaha bugendeye ku bizamini byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibimenyetso bya gihanga (RFI/ Rwanda Forensic Institute) cyagaragaje ko umutore [Jus] wa Mango wahawe abakinnyi ba Kiyovu Sports warimo ikinyabutabire gica intege kizwi nka Promethazine.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru