Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku bakekaga ko ibinini bivugwaho kubamo Virusi y’ubukana byageze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/02/2024
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku bakekaga ko ibinini bivugwaho kubamo Virusi y’ubukana byageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru y’ibinini byo mu bwoko bwa Paracetamol byanditseho P500 birimo Virusi yica, lkigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyanyomoje aya makuru, kivuga ko bitari ku isoko ryo mu Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) kuri uyu wa Kane tariki 01 Gashyantare 2024.

Iri tangazo ritangira rivuga ko iki Kigo “cyamenye amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo Virusi yica yitwa Machupo.”

Rigakomeza rivuga ko “Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ko nta bwoko bw’iyo miti ya Paracetamol buri ku isoko ry’u Rwanda.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenu rikomeza rigira riti “Ayo makuru akwirakwizwa akaba ari ibinyoma kandi adashingiye ku bumenyi cyangwa ubuhanga ubwo ari bwo bwose.”

Iki kigo cyaboneyeho kwizeza Abaturarwanda ko imiti yose ijya ku isoko ry’u Rwanda, ibanza kugenzurwa kandi igakomeza gukorerwa ubugenzuzi na nyuma y’uko ishyizwe ku isoko.

Iyi Virusi ya ‘Machupo’ byavuzwe ko iba muri ibi binini, izwiho ubukana budasanzwe, kuko uwo yafashe arangwa n’ibimenyetso bikomeye birimo kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa, ndetse ko yica cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − eight =

Previous Post

Icyemezo gishya cya KNC wari uherutse gutangaza ko asheshe ikipe ye ya Gasogi

Next Post

Kenya: Abarenga 270 bagizweho ingaruka n’iturika ry’imodoka yari itwaye Gaz

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Abarenga 270 bagizweho ingaruka n’iturika ry’imodoka yari itwaye Gaz

Kenya: Abarenga 270 bagizweho ingaruka n’iturika ry’imodoka yari itwaye Gaz

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.