Hatanzwe umucyo ku byashimishije Abanyarwanda bikaba bimaze amezi abiri bitarakorwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bavuga ko bavuga amezi abiri n’igice yihiritse Guverinoma ibizeje gukuraho ikiguzi cya bimwe mu byangombwa bitangwa n’inzego z’ibanze, ariko bagatangazwa n’uko bagicibwa amafaranga igihe bagiye kubisaba. Hasobanuwe impamvu ibi bitarashyirwa mu bikorwa.

Amezi abiri n’igice birihiritse, Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko yemeje igabanywa n’ikurwaho ry’imwe mu misoro n’ikiguzi cy’ibyangombwa bikenerwa n’abaturage kuri serivisi zitangwa na Leta.

Izindi Nkuru

Icyo gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko usibye ku misoro y’ibicuruzwa n’umutungo utimukanwa, Guverinoma yemeje ko n’amafaranga yacibwaga abaturage bagiye guhererekanya umutungo utimukanwa ndetse n’ay’ibyangombwa byatangwaga n’inzego z’ibanze birimo icyemezo cy’ubutaka, kwandikisha ubutaka, icyemzo cy’amavuko, icyangombwa cyo gusana inzu n’ibindi nkabyo, byose azakurwaho.

Abaturage bavuga ko bakimara kubyumva bari bizeye ko bigiye kwihutishwa na bo bagaturwa umuzigo w’ikiguzi kiremereye kuri izi serivisi, ariko ngo batangazwa n’uko bakijya kuzisaba bakazishyuzwa.

Kayijamahe Erneste yagize ati “N’ubu guhererekanya ubutaka biracyasaba amafaranga ibihumbi 30 birenga kandi n’ubundi ni yo bacaga, gusaba icyangombwa cyo gusimbuza indangamuntu nabyo biracyari icya tanu [1 500 Frw].”

Mukamana Daphrose we ati “Njye nta mpinduka ndabona, birakishyuzwa rwose, kandi nk’umuntu udafite ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga usanga atabona serivisi, rero nk’uko babitubwiye nibabikore cyangwa se batubwire ko byanze tubimenye.”

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, yavuze ko ibyahise bikurikizwa ari ibijyanye n’umusoro ku ifu y’ibigori n’umuceri kuko byihutirwaga, ariko ibindi byo bigomba guca imbere y’Inteko Ishingamategeko ikabyemeza.

Yagize ati Ubundi iyo Guverinoma imaze gufata ibyemezo nk’ibi, bihita byohorezwa mu Nteko ikabiganiraho, cyereka ibyihutirwa ni byo dusaba ko bihita bishyirwa mu bikrowa, urugero nk’uyu musoro w’ibiribwa wo birahita bikurkizwa kuko abaturage barabikeneye cyane.”

Nyuma y’amezi abiri avuze ibi, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza avuga ko Abadepite babigejejweho ariko ngo basanze hari ibindi bitegerejwe kandi ngo ntabwo bemerewe kubicishaho cyereka babisabwe na Minisitiri w’Intebe.

Ati “Twarabibonye babitugejejeho ariko bisanga hari ibindi nabyo bitegereje kuganirwaho. Ubwo rero twahereye kuri ibyo bihasanzwe kuko buriya tugomba kubikurikiranya uko byagiye biza, cyereka iyo Minisitiri w’Intebe adusabye ko duhita tubikoraho kuko byihutirwa, ariko n’ibyo bindi nabyo vuba turabiganiraho kuko bigiye kugerwaho.”

Umunsi byamaze kuganirwaho n’Inteko Ishinga Amategeko, biteganyijwe ko izo mpinduka zizabanza no gushyikirizwa Umukuru w’Igihugu bikajya mu iteka rya Perezida.

Abaturage basaba ko igihe ibyemezo nk’ibi bifashwe, bikwiye kujya byihutishwa bigahita bishyirwa mu bikorwa kuko hari ibikunze kuvugwa gutya bagategereza ko bizubahirizwa bagaheba.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 2

  1. Kennedy says:

    Ibitihutirwa nibihe Uzi gusembera knd ufite ubutaka utemerewe kubwubaka cg kuba munzu yenda kukugeraho knd ubutaka ninzu byose aribyawe wiguriye ariko kuki mutima abaturage babangamirwa nimiyoborere ubuse niba umuntu asabwa amafaranga kuri burikintu cyose agiye gukora kumutungo yitirirwa ko aruwe ariko akawukoramo ibyabandi bashaka ubwo ubwo uburenganzira kubyawe nubuhe nyakubaho perezida Paul Kagame ahora abuza abayobozi kwiga kuburyo Leta yabona amafaranga ariko itabangamiye abaturage ark abandi bayobozi ntibabyumva ibyobintu rero rwose birabangamye hhhhh ibaze iyo umuturage arindira ko abadepite bemezako ahomba kwemererwa gusana icumbirye koko nkibyo biba bitwayiki Leta

  2. Charles says:

    Ndashima ko TV10 yabikurikiranye nanjye nari maze iminsi mbyibaza. Gusa ntabwo byunvikana ukuntu umwanzuro wafashwe mu nama ya cabinet meeting umara aya mezi yose. Byihutishwe naho ubundi imyanzuro yajya idindizwa na procedures!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru