DRC: Abasirikare ba EAC bashotowe n’abaturage bitunguranye nabo babakorera ibyo batari biteguye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka z’abasirikare bari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri DRC, bitambitswe n’abaturage b’i Sake muri Masisi, biyambaza amasasu, hakomereka abantu batandatu.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, ubwo abaturage bo muri Gurupoma ya Kamuronza muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bafungaga umuhanda bakabuza imodoka enye z’izi ngabo gutambuka.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko izi modoka enye zirimo amakamyo abiri n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Pick-Up, ubwo zavaga mu gace ka Kilolirwe ahasanzwe hari ingabo z’u Burundi ziri muri ubu butumwa bwa EAC.

Ubwo abo baturage bitambikaga izi ngabo, na zo zirwanyeho zirasa amasasu, zikomeretsamo batandatu barimo umwe wakomeretse bikabije wajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya CBCA/Goma.

Ubu bushyamirane bwaje guhoshwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’inzego z’ubuyobozi, bihutiye kuhagera ubwo hari humvikanaga urusaku rw’amasasu.

Ni ubushyamirane buje bukurikira ibirego by’ibinyoma bishinjwa ingabo za EAC ko zikorana n’umutwe wa M23, byanazamuwe n’ubutegetsi bwa DRC kuva mu bayobozi bo hejuru mu Gihugu cya Congo.

Ni mu gihe izi ngabo kuva zagera mu burasirazuba bwa DRC, hagaragaye intambwe ishimishije mu gushaka umuti w’amahoro muri ibi bice byari bimaze iminsi biberamo imirwano.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Fanuel Buregea says:

    Abaturage bitonde badatwarwa nintekerezo za politike itameze neza bihangane bareke abasoda bake gucunga umutekano bakore akazi kabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru