Isesengura: Inyungu z’u Rwanda ku nama P.Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi bakomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama ya 45 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ibihugu byo muri Caraibe, yahuriyemo n’abayobozi mu nzego zo hejuru muri America na Korea n’ahandi ku Isi. Abahanga muri Politike Mpuzamahanga bavuga ko ari andi mahirwe Igihugu kiba kigize yo kuganira n’ibindi no kureshya abashoramari.

Mu masaha y’igitondo cya Kigali ni bwo amakuru yemejwe ko Perezida Kagame yageze i Port of Spain, Umurwa Mukuru w’Ibirwa bya Trinidad na Tobago.

Izindi Nkuru

Umukuru w’u Rwanda yagiye nk’umwe mu batumirwa b’imena mu birori byo kwizihiza imyaka 50 umuryango w’ibihugu 15 bimaze bishinzwe Umuryango w’Ibirwa biri mu Nyanja ya Caraibe. Aho ni hagati Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ibihugu bya Amerika y’epfo bikora kuri iyo nyanja.

Muri iyo saburkuru y’uyu muryango yanahuriranye n’inama ya 45 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Ibihugu bigize uyu Muryango; Perezida Kagame yahuriyeyo n’Abayobozi b’Ibihugu bikomeye nka Antony J Blinken; Umunyamabanga wa Leta Zunwe Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Intebe wa Korera, HAN Duck-Soo.

Hariyo kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Patricia Janet Scotland.

Alexis Nizeyimana, umuhanga muri politike mpuzamahanga, avuga ko buri umwe muri abo bahuriye muri ibi Birwa afiteyo inyungu mu izina rw’urwego ahagarariye.

Ati “Uriya muryango ugizwe n’ibirwa cyangwa ibihugu cumi na bitanu (15) rumva ko kujya muri iriya nama, ni amahirwe Igihugu kiba kigize yo kuganira n’Abakuru b’Ibihugu benshi icayarimwe.”

Yakomeje agira ati “Ushobora kwibaza ngo biramari iki kubera ko wumva ari ibirwa utazi” Ariko nawe ubabwiye Igihugu cyacu bashobora kutakimenya kandi cyo kiri ku Mugabane. Nko kuri Amerika biriya birwa birimo ibirindiro by’ingabo zabo. Biriya birwa kandi bigira uruhare runini mu bucuruzi. Hariyo abakire benshi bo muri ibi Bihugu bashoyeyo imari, hariyo n’ubukerarugendo buteye imbere. Ntibyagutangaza wumvise mu minsi iri imbere u Rwanda rugiranye na bo amasezerano y’ingendo zo mu kirere. Hariyo inyungu za dipolomasi n’izubucuruzi.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yakomoje kuri iyi mikoranire muri Mata 2022, aho yari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica.

Icyo gihe yagize ati “Afurika n’umuryango wa Caraibe bagomba gukorana mu guteza imbere intego iyi miryango ihuriyeho kandi itanga inyungu. Imihindagurikire y’ikirere n’urwego rw’ubuzima; ni ingero ebyiri zihutirwa. Iyi miryango ntabwo igomba guhuzwa n’undi muntu. Abadipolomate bacu bahurira i New York, Londres n’i Geneve. Ntakibazo mbifitiho, ariko byakabaye bikorwa mu bundi buryo. Hagomba kubaho n’uburyo bufasha abaturage gukorana by’umwihariko urubyiruko n’abihangira imirimo.”

Ibi birwa 15 bifite abaturage batarenze miliyoni 16, abagera kuri 60% yabo bari munsi imyaka 30. Imikoranire n’uwo muryango ishobora kubyara amahirwe menshi mu ishoramari no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, bikaba ari n’amahirwe akomeye ku rubyiruko ruhanganye n’ubushomeri.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro kuri uyu wa Gatatu

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru