Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko hari Minisitiri mu Rwanda wafatiwe muri Hoteli yakira ruswa

radiotv10by radiotv10
23/05/2023
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko hari Minisitiri mu Rwanda wafatiwe muri Hoteli yakira ruswa
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagize icyo ruvuga ku makuru akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko hari Minisitiri umwe muri Guverinoma y’u Rwanda, wafatiwe mu cyuho yakira ruswa, ruvuga ko ari ibihuha.

Aya makuru yatangiye kuvugwa mu ijoro ryacyeye, aho umunyamakuru witwa Samuel Byansi Baker uvuga ko akora inkuru zicukumbuye, yanyuzaga ubutumwa kuri Twitter ye, avuga ko hari Minisitiri wafatiwe muri hoteli ari kwakira ruswa.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye saa tanu n’iminota 21’ z’ijoro, Byansi yagize ati “Ubu se tuvuge ko ari ubukene cyangwa ni ukutanyurwa. Mu gihe tugitegereje urwego rubishinzwe kubitangaza, reka mbabwire ko kuri Hiltop Remera – Umushikiranganji [Minisitiri] w’Umugore “muremure” aguwe gitumo arya Ruswa.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu yabajije Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), niba koko aya makuru ari impamo, amusubiza amuhakanira.

Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Ni ibihuha, nta Minisitiri wafatiwe muri Hoteli.” Umunyamakuru yakomeje amubaza niba hari na Minisitiri waba ufunzwe, Murangira asubiza agira ati “Ntawe.”

Ibi bivuzwe nyuma y’umwaka wuzuye, hari umwe mu bari bagize Guverinoma y’u Rwanda, Hon Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta mu yari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, afatiwe mu cyuho yakira indonke.

Bamporiki wahagaritswe kuri izi nshingano na Perezida Paul Kagame tariki 05 Gicurasi 2022, yahise atangira gukurikiranwa kuri icyo cyaha cyari cyabereye mu imwe muri hoteli z’i Kihgali mu ijoro ryari ryatambutse tariki 05 Gicurasi 2022.

Uyu munyapolitiki waburanye adafunze dore ko yabanje gufungirwa iwe mu rugo, yaje gukatirwa gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60 Frw, mu cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, akijuririra mu Rukiko Rukuru rwo rwaje kumukatira gufungwa imyaka itanu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Uwabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika yabaye nk’umukubita inyundo y’amagambo

Next Post

Congo yokejwe igitutu m’Ibihugu by’ibihangange kubera iby’indengakamere byagaragajwe na Polisi yayo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo yokejwe igitutu m’Ibihugu by’ibihangange kubera iby’indengakamere byagaragajwe na Polisi yayo

Congo yokejwe igitutu m'Ibihugu by’ibihangange kubera iby’indengakamere byagaragajwe na Polisi yayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.