Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagize icyo ruvuga ku makuru akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko hari Minisitiri umwe muri Guverinoma y’u Rwanda, wafatiwe mu cyuho yakira ruswa, ruvuga ko ari ibihuha.
Aya makuru yatangiye kuvugwa mu ijoro ryacyeye, aho umunyamakuru witwa Samuel Byansi Baker uvuga ko akora inkuru zicukumbuye, yanyuzaga ubutumwa kuri Twitter ye, avuga ko hari Minisitiri wafatiwe muri hoteli ari kwakira ruswa.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye saa tanu n’iminota 21’ z’ijoro, Byansi yagize ati “Ubu se tuvuge ko ari ubukene cyangwa ni ukutanyurwa. Mu gihe tugitegereje urwego rubishinzwe kubitangaza, reka mbabwire ko kuri Hiltop Remera – Umushikiranganji [Minisitiri] w’Umugore “muremure” aguwe gitumo arya Ruswa.”
Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu yabajije Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), niba koko aya makuru ari impamo, amusubiza amuhakanira.
Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Ni ibihuha, nta Minisitiri wafatiwe muri Hoteli.” Umunyamakuru yakomeje amubaza niba hari na Minisitiri waba ufunzwe, Murangira asubiza agira ati “Ntawe.”
Ibi bivuzwe nyuma y’umwaka wuzuye, hari umwe mu bari bagize Guverinoma y’u Rwanda, Hon Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta mu yari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, afatiwe mu cyuho yakira indonke.
Bamporiki wahagaritswe kuri izi nshingano na Perezida Paul Kagame tariki 05 Gicurasi 2022, yahise atangira gukurikiranwa kuri icyo cyaha cyari cyabereye mu imwe muri hoteli z’i Kihgali mu ijoro ryari ryatambutse tariki 05 Gicurasi 2022.
Uyu munyapolitiki waburanye adafunze dore ko yabanje gufungirwa iwe mu rugo, yaje gukatirwa gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60 Frw, mu cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, akijuririra mu Rukiko Rukuru rwo rwaje kumukatira gufungwa imyaka itanu.
RADIOTV10