Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagize icyo avuga ku iseswa ry’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, yajyanye n’abari abayobozi bakuru b’aka Karere, avuga ko batari bakibashije kuzuza inshingano zabo ku buryo “akazi kari karabananiye.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byashyize hanze itangazo rivuga ko “Hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.”
Iri tangazo kandi ryavuze ko aka Karere kaba kayobowe by’agateganyo na Prosper Mulindwa wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Igenamigambi n’Igenzurabikorwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana avuga ko bariya bayobozi batabashije kuzuza inshingano zabo zo guteza imbere abaturage.
Ati “Ari yo mpamvu nyine Umukuru w’Igihugu yafashe icyemezo cyo gusesa Inama Njyanama nk’uko amategeko abiteganya.”
Mu kiganiro kidatomora impamvu yatumye hafatwa iki cyemezo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aganira na RBA, yavuze ko inshingano z’Inama Njyanama zisanzwe ari ngari, ariko by’umwihariko ari “ugufata ibyemezo byose ndetse n’ingamba zose zigamije iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ibyo rero Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro byarayinaniye.”
Nyuma y’iri seswa, hari amakuru yagiye avugwa na bamwe ko bamwe mu bagize iyi Nama Njyanama bigiriye mu bucuruzi, bigatuma bateshuka ku nshingano zabo no kunanizanya hagati yabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana agaruka kuri ibi byatangajwe, yagize ati “Ikigaragara ni uko Inama Njyanama yananiwe akazi, ubwo impamvu zabitera ni nyinshi, ubwo hashora kubamo n’izo mwavuze cyangwa izindi mutavuze.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko ibyatumye iyi Nama Njyanama iteshuka ku nshingano zayo, bizagenda bisobanuka, bikamenyekana.
Yasabye abaturage b’Akarere ka Rutsiro ndetse n’abandi bose kutumva ko byacitse kuba iyi Njyanama yasheshwe, ahubwo ko ari ibintu bisanzwe ko umuntu wananiwe inshingano ze, ahagarikwa.
RADIOTV10