Hatangajwe icyemezo gishya ku wabaye Mayor wa Gasabo uregwa hamwe n’Umunyemari Dubai

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwarekuye by’agateganyo Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo na bagenzi be babiri, baregwa muri dosiye imwe n’umunyemari uzwi nka Dubai, mu gihe uyu mushoramari we yakomeje gufungwa.

Ni icyemezo cyasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, i Rusoro.

Izindi Nkuru

Uretse Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwarekuye kandi Mberabahizi Raymond Chretien wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gasabo na Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo.

Ni mu gihe umunyemari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai uregwa hamwe n’aba bahoze ari abayobozi, we yakomeje gufungwa nk’uko byanzuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ni icyemezo cy’ubujurire, kije gikurikira icy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwategetse ko aba bantu bane bakurikiranwa bafunze.

Aba uko ari bane bahise bajuririra iki cyemezo, aho bose baburanaga basaba kurekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze, bashingira ku mpamvu zinyuranye ziriko kuba baravugaga ko ibyaha bakurikiranyweho, byabaye mu gihe bitahanwaga n’itegeko kuko itegeko ribihana ryaje nyuma.

Bavugaga kandi ko ibyo bashinjwa atari ibyaha nshinjabyaha, ahubwo ko ari ibyaha mbonezamubano ku buryo batari bakwiye kuba babifungiye.

Iki cyemezo cy’ubujurire cyagombaga gusomwa ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Kamena, ariko biza gusubikwa mu buryo butunguranye, kuko isubikwa ryabyo, ryashyizwe muri system mu gitondo cy’uwo munsi, aho Urukiko rwavugaga ko rwagize imanza nyinshi, rukabura umwanya wo kwandika uru ruregwamo aba barimo abahoze ari abayobozi mu nzego z’ibanze.

Baregwa ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, gishinjwa aba bari abayobozi; ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gikekwa kuri Dubai.

Ibi byaha bishingiye kuri zimwe mu nzu ziri mu mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, byagaragaye ko zitujuje ubuziranenge, zanagarutsweho na Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru