Ubugambanyi budasanzwe bw’abakekwaho kwica umusaza bakanamushinyagurira barimo n’umugore bakundanaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu batatu bakurikiranyweho kwica umusaza w’imyaka 64 mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke barangiza bakamukata umutwe, barimo umugore wakundanaga na nyakwigendera, ukekwaho kumugambanira kugira ngo yegukane ibihumbi 500Frw bye.

Dosiye ikubiyemo ikirego cy’aba bantu batatu, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, iregwamo umugore umwe n’abagabo babiri.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 16 Kamena 2023 ahagana saa tatu, kibera mu Mudugudu wa Kinonko mu Kagari ka Gatwa mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke.

Abaregwa bavuga ko uyu mugore uregwa muri iyi dosiye, yabanje gukundana na nyakwigendera, ndetse ko uyu musaza yari yaramwizeje ko azamubera umugore.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musaza yaje kugurisha isambu ye ayikuramo ibihumbi magana atanu (500 000 Frw), ubundi uwo mugore wari inshuti ye, agatangira kwiga imitwe y’uburyo yazayamwambura.

Ubushinjacyaha bugira buti Ku itariki 16/06/2023 uwo mugore yaje gushukashuka wa musaza bajyana mu kabari, basangira inzoga, bigeze nka saa tatu za nijoro wa musaza atashye, uwo mugore aramuherekeza, bageze mu nzira ahamagara umwe muri ba bagabo babiri amurangira inzira banyuzemo kugira ngo baze guhura na bo bambure wa musaza amafaranga.”

Ubushinjacyaha bugakomeza buti “Abo bagabo bahise baza bahurira na bo mu nzira, noneho umwe muri bo ahita afata wa musaza amukubita hasi, abandi bafata amaguru n’amaboko, hanyuma wa mugore akora mu mufuka wa wa musaza akuramo amafaranga yari afite.”

Abo bagabo bamaze kubona ko uwo musaza yabamenye, bahisemo kumuniga, ahita apfa, ubundi umwe muri bo amukata umutwe akoresheje umuhoro, bawushyira mu gafuka, bajya kuwuhisha mu gishanga cyari hafi aho.

Mu ibazwa ryabo, aba bagabo bavuze ko impamvu baciye umutwe nyakwigendera bakajya kuwuhisha, ari uko bakekaga ko kwa muganga nibapima umurambo, bazabona abamwishe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru