Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa yakatiwe igifungo kiruta ibindi yari yasabiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Philippe Hategekimana waburanishwaga n’Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda, yabihamijwe, akatirwa gufungwa burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, nyuma y’umunsi umwe abisabiwe n’Ubushinjacyaha baburanaga muri uru rubanza.

Izindi Nkuru

Ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hategekimana yari Umujandarume muri Nyanza, akaba yaregwaga kugira uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice binyuranye muri aka gace, barimo n’abishwe ku mabwiriza yatangaga, n’abo yiyiciye we ubwe.

By’umwihariko azwi mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice birimo Nyamiyaga, Nyamure ndetse no gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi bari muri ISAR-Songa.

Abatanze ubuhamya muri uru rubanza rwatangiye muri Gicurasi uyu mwaka, bagaragaje uburyo yitabiriye inama zacurirwagamo imigambi yo kwica Abatutsi, ndetse na we ubwe akaba yarajyaga kuri bariyeri ziciweho benshi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, bwari bwasabiye Hategekimana, gufungwa burundu, kubera uburemere bw’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoze, ndetse n’ingaruka byagize ku muryango mugari.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena, uru Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, rwahamije Hategekimana ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rwemeza igihano cyo gufungwa burundu nk’uko cyasabwe n’Ubushinjacyaha.

Me Richard Gisagara wari mu Banyamatageko bari muri uru rubanza ku ruhande rurega, agaruka ku mpamvu zatumye Hategekimana akatirwa iki gifungo, yagize ati ni uko atigeze ashaka kwicuza, ahubwo yari ameze nk’aho bitamureba.”

Hategekimana Pholippe uzwi no ku izina rya Biguma, uretse kuba yarayoboye ibikorwa bya Jenoside mu bice binyuranye muri Nyanza, anashinjwa kuba hari Abatutsi yishe we ubwe barimo Nyagasaza Narcisse wari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komine Ntyazo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru