SierraLeone: Perezida yimye amatwi abarwanya intsinzi ye ahita akora igikorwa kiyishimangira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Wonie Bio watorewe kuyobora iki Gihugu muri manda ya kabiri, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba batemera intsinzi ye, yarahiye.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo abanya-Sierra Leonne bazindukiye mu matora yo gushaka uzabayobora, hagati ya Julius Maada wari ku butegetsi, na Samura Kamara utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Izindi Nkuru

Ku wa Mbere ni bwo Komisiyo y’Amatora muri kiriya Gihugu yemeje ko Julius yatsinze ku majwi 56%, ahigitse  Samura Kamara wagize 41%.

Ibi byatumye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Julius ahita arahirira kuyobora iyi manda y’imyaka itanu yatsindiye, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamaganye iyo ntsinzi bavuga ko batemera ibyavuye muri aya matora, kuko babujijwe kugera ku buryo bwo kubara amajwi none ngo ntibizeye ko batibwe ari yo mpamvu bagiye kugana inkiko.

Ni ikibazo kandi cyari cyanagarutsweho n’indorerezi mpuzamhanga zari muri aya matora, zavuze ko uburyo bwo kubara amajwi butaciye mu mucyo.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru