Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagaragaje zimwe mu mpinduka ziri mu itegeko rihindura itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ivuga ko nta mpinduka ziri mu buryo imishahara y’abakozi ba Leta igenwa, mu gihe ku yo mu nzego zihariye yemezwa n’inama y’ubuyobozi bw’izo nzego.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo rigaragaza impinduka z’ingenzi ku mategeko yavuguruwe.
Ku Itegeko n° 017/2026 ryo ku wa 23/04/2026 rihindura Itegeko n° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, iyi Minisiteri ivuga ko impinduka ziri kuri iri tegeko ari izijyanye no kunoza uburyo inzego zisaba zikanahabwa sitati yihariye.
Iyi Minisiterir y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ivuga ko “Nta mpinduka ziri mu buryo imishahara y’abakozi ba Leta igenwa” kuko muri sitati rusange igenga abakozi ba Leta, imishahara igenwa hakurikijwe imbonerahamwe y’imirimo y’urwego yemezwa n’inama y’Abaminisitiri.
Iti “lyo mishahara ibarwa hashingiwe ku gaciro k’umubare fatizo w’urwego, intera y’umwanya w’umurimo n’inshingano z’ukora ako kazi.”
Naho ku birebana n’imishahara mu nzego zihariye, imishahara yemezwa n’inama z’ubuyobozi bw’izo nzego kandi hagendewe ku mategeko azishyiraho
Ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 016/03 ryo ku wa 22/05/2026 rihindura Iteka rya Minisitiri w’lntebe n° 024/03 ryo ku wa 19/10/2022 ryerekeye indamunite z’abakozi ba leta n’amafaranga y’ishyingura, MIFOTRA ivuga ko impinduka zikubiye muri iri teka zihuje n’impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo, hagamijwe ko umushahara utahanwa n’abakozi ba Leta udahinduka.
Iti “Bityo nta kwiyongera cyangwa kugabanuka k’umushahara iri tegeko rishyiraho. Agaciro k’iri teka gahera tariki ya 1 Mutarama 2025; ari na yo tariki impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo zatangiriye gushyirwa mu bikorwa.”
Iyi Minisiteri igakomeza igira iti “Izi mpinduka zireba abakozi bose ba Leta, si abayobozi gusa.”
Ivuga kandi ko Indamunite y’ubuyobozi ihabwa gusa abakozi ba Leta bayobora bagenzi babo bari ku rwego rumwe rw’umurimo nk’uko ikubiye mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’urwego bakorera.
Itanga urugero, ivuga ko “Umuyobozi w’lshami ry’lmari mu rwego runaka, uyobora abakozi bashinzwe imari bari ku rwego rwa “specialist”, ahabwa iyi indamunite kuko mu busanzwe we n’abo ayobora baba bari ku rwego rumwe rw’umurimo.”
MIFOTRA ivuga ko nta cyahindutse kuri indamunite y’icumbi, iy’urugendo n’iy’ubuyobozi zitahanwa, aho imbumbe y’izo indamunite ari yo gusa yahinduriwe uburyo ibarwa kugira ngo ihuzwe n’impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo, aho imbumbe ibarwa ku buryo indamunite umukozi atahana idahinduka.
RADIOTV10






