Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umucyo ku nyandiko yazamuye impaka y’Ikigo cy’Imisoro ku bijyanye n’imihango y’ubukwe

radiotv10by radiotv10
15/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku nyandiko yazamuye impaka y’Ikigo cy’Imisoro ku bijyanye n’imihango y’ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Imosoro n’Amahooro cyatanze umucyo ku nyandiko yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, isaba amakuru y’abatanga serivisi zo mu bukwe, yatumye hazamuka impaka ku misoro yakwa abakora muri ibi bikorwa.

Inyandiko yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, ifite umutwe ugira uti “Amakuru agendanye n’ahabera ubukwe”, igaragaza ko hakenewe amakuru y’abakora serivisi zo kurimbisha ahabera ubukwe (decoration), abatanga serivisi z’amajwi (Sonorisation), abatanga serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa.

Nanone kandi muri iyi nyandiko, hasabwe amakuru y’Itorero ryasezeranyije abo bantu bakoze ubukwe, ndetse n’amakuru y’abakoze ubukwe.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro RRA (Rwanda Revenue Authority), busubiza umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu wari wasangije abantu iyi nyandiko ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwavuze ko aya makuru asanzwe asabwa.

Ubuyobozi bwa RRA, bwagize buti “Dushingiye ku makuru ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga, turamenyesha abantu bose ko amakuru agendanye n’abatanga serivisi zishyurwa mu birori asanzwe asabwa mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu muri icyo cyiciro cy’ubucuruzi banditswe kandi bubahiriza amategeko y’imisoro.”

Nk’uko bigaragara muri iyi nyandiko, amakuru asabwa abatanga izo serivisi, arimo amazina, nimero ya telefone n’iya TIN, aho ku bakoze ubukwe, ho aho gusabwa TIN Number, ahubwo basabwa telefone y’umuhuzabikorwa w’igikorwa cy’ubukwe.

Iyi nyandiko yasakaye nyuma y’iminsi micye umwe mu Badepite, Hon. Sarah Kayitesi abajije Komiseri wa RRA, Ronald Niwenshuti impamvu abatanga serivisi zo mu bukwe byumwihariko abasangiza b’amajambo (MCs) badasoreshwa kandi bakorera amafaranga menshi.

Iyi Ntumwa ya rubanda ubwo yabazaga iki kibazo mu mpera z’ukwezi gushize, yari yagize iti “Bagenda baguka mu by’ukuri usanga bakorera amafaranga menshi, ese bo mwaba mwarabatekerejo, kuko nibaza ko imisoro hari icyakwiyongera turamutse tubasoresha.”

Komiseri wa RRA, Ronald Niwenshuti yavuze ko atari aba MCs gusa ahubwo “n’abashyiraho amatente, n’abashyiraho decoration, bose ni informal sector (abakora ubucuruzi butanditse), ni abantu batugora gukurikirana.”

Komiseri wa Rwanda Revenue Authority yakomeje avuga ko umwaka ushize, iki Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro cyatangiye ubukangurambaga gifatanyijemo na Polisi y’u Rwanda, aho cyoherezaga abantu bo kugenzura mu biro by’ubukwe, ariko ko bitagaragaraga neza.

Ati “Twaje gusanga hari uburyo bwiza twabikoramo, ubu turabatumira tukabanza tukabigisha cyane cyane abategura ibirori abatanga aya mahema na decoration, na ba MCs; turabigisha ariko abingangiye, tujya tubasura tubatunguye muri ubu bukwe bwo ku wa Gatandatu.”

Yavuze ko nubwo abakozi ba RRA bajya bajya kugenzura abinangiye gutanga imosoro muri ibi bikorwa, babyitwaramo neza kugira ngo batarogoya iyi mihango.

Abakora decoration bari mu barebwa cyane n’iyi gahunda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 1 =

Previous Post

Uwigeze kuyobora Rayon aratabariza ikipe ikomerewe ikunze guhangana n’iyo yayoboye

Next Post

Umunyapolitiki w’i Burayi nyuma yo gutembera Goma igenzurwa na M23 yavuze ibyamutunguye bikanamunyura

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki w’i Burayi nyuma yo gutembera Goma igenzurwa na M23 yavuze ibyamutunguye bikanamunyura

Umunyapolitiki w’i Burayi nyuma yo gutembera Goma igenzurwa na M23 yavuze ibyamutunguye bikanamunyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.