Ikigo cy’Igihugu cy’Imosoro n’Amahooro cyatanze umucyo ku nyandiko yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, isaba amakuru y’abatanga serivisi zo mu bukwe, yatumye hazamuka impaka ku misoro yakwa abakora muri ibi bikorwa.
Inyandiko yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, ifite umutwe ugira uti “Amakuru agendanye n’ahabera ubukwe”, igaragaza ko hakenewe amakuru y’abakora serivisi zo kurimbisha ahabera ubukwe (decoration), abatanga serivisi z’amajwi (Sonorisation), abatanga serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa.
Nanone kandi muri iyi nyandiko, hasabwe amakuru y’Itorero ryasezeranyije abo bantu bakoze ubukwe, ndetse n’amakuru y’abakoze ubukwe.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro RRA (Rwanda Revenue Authority), busubiza umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu wari wasangije abantu iyi nyandiko ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwavuze ko aya makuru asanzwe asabwa.
Ubuyobozi bwa RRA, bwagize buti “Dushingiye ku makuru ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga, turamenyesha abantu bose ko amakuru agendanye n’abatanga serivisi zishyurwa mu birori asanzwe asabwa mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu muri icyo cyiciro cy’ubucuruzi banditswe kandi bubahiriza amategeko y’imisoro.”
Nk’uko bigaragara muri iyi nyandiko, amakuru asabwa abatanga izo serivisi, arimo amazina, nimero ya telefone n’iya TIN, aho ku bakoze ubukwe, ho aho gusabwa TIN Number, ahubwo basabwa telefone y’umuhuzabikorwa w’igikorwa cy’ubukwe.
Iyi nyandiko yasakaye nyuma y’iminsi micye umwe mu Badepite, Hon. Sarah Kayitesi abajije Komiseri wa RRA, Ronald Niwenshuti impamvu abatanga serivisi zo mu bukwe byumwihariko abasangiza b’amajambo (MCs) badasoreshwa kandi bakorera amafaranga menshi.
Iyi Ntumwa ya rubanda ubwo yabazaga iki kibazo mu mpera z’ukwezi gushize, yari yagize iti “Bagenda baguka mu by’ukuri usanga bakorera amafaranga menshi, ese bo mwaba mwarabatekerejo, kuko nibaza ko imisoro hari icyakwiyongera turamutse tubasoresha.”
Komiseri wa RRA, Ronald Niwenshuti yavuze ko atari aba MCs gusa ahubwo “n’abashyiraho amatente, n’abashyiraho decoration, bose ni informal sector (abakora ubucuruzi butanditse), ni abantu batugora gukurikirana.”
Komiseri wa Rwanda Revenue Authority yakomeje avuga ko umwaka ushize, iki Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro cyatangiye ubukangurambaga gifatanyijemo na Polisi y’u Rwanda, aho cyoherezaga abantu bo kugenzura mu biro by’ubukwe, ariko ko bitagaragaraga neza.
Ati “Twaje gusanga hari uburyo bwiza twabikoramo, ubu turabatumira tukabanza tukabigisha cyane cyane abategura ibirori abatanga aya mahema na decoration, na ba MCs; turabigisha ariko abingangiye, tujya tubasura tubatunguye muri ubu bukwe bwo ku wa Gatandatu.”
Yavuze ko nubwo abakozi ba RRA bajya bajya kugenzura abinangiye gutanga imosoro muri ibi bikorwa, babyitwaramo neza kugira ngo batarogoya iyi mihango.

RADIOTV10