Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in Uncategorized
0
Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi nyuma yo gutumiza inama y’igitaraganya yahuje inzego zikomeye muri iki Gihugu kugira ngo zige ku biri kubera mu Mujyi wa Goma, hategerejwe ijambo ageza ku Banyekongo.

Iyi nama y’igitaraganya yatumijwe na Tshisekedi, yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, umunsi wagaragaje isura yihariye mu rugamba rumaze igihe ruhanganishije igisirikare cya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Ni umunsi umutwe wa M23 watangarijeho ko wamaze gufata umujyi wa Goma, ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ndetse waniriwemo imirwano, aho hari ibice bitarava mu maboko ya FARDC n’impande ziyifasha.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama, i Kinshasa Perezida Félix Tshisekedi yatumije inama yamuhuje n’abayobozi mu nzego nkuru z’iki Gihugu cya DRC, bahuye ngo barebere hamwe iby’iki kibazo cy’i Goma.

Ni inama yitairiwe n’abayobora inzego enye zikomeye mu Gihugu, barimo Perezida w’Igihugu, ukuriye Guverinoma, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Nyuma y’iyi nama, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe yagarutse kuri bimwe mu byigiwemo n’ibyanzuriwemo, aho yavuze ko nk’Intara ya Kivu ya Ruguru “Igomba kuyoborwa n’umuyobozi washyizweho na Perezida wa Repubulika.”

Vital Kamerhe yavuze ko nta byinshi yavuga ku byagariniweho muri iyi nama cyangwa imyanzuro yafatiwemo ngo kuko “Perezida wa Repubulika arageza ijambo ku Baturage.” Ry’ibyaganiriweho ndetse n’uko Igihugu kigomba kwitwara.

Uyu ukuriye Urwego rukomeye muri DRC, ntiyavuze igihe iri jambo rya Perezida Tshisekedi ritangirwa, gusa ibintu bikomeje kuba bibi mu mujyi wa Goma, ahakomeje kubera imirwano iri no guhitana inzirakarengane z’abasivile.

Kuri uyu wa Mbere, habarwa abantu 17 baguye i Goma bazize iyi mirwano, mu gihe abakomeretse barenga 300, ndetse benshi bakaba bakomeje guhungira mu Rwanda.

Ijambo rya Perezida Tshisekedi ritegerejwe mu gihe atitabira inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iba kuri uyu wa Kabiri, yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Congo, yakunze gutsemba ko adateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, mu gihe na wo wavuze ko udateze guhagarika imirwano igihe cyose ubutegetsi bwa Congo butemeye ko bagirana ibiganiro ngo bwubahirize ibyo usaba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 11 =

Previous Post

Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

Next Post

Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda
MU RWANDA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

11/12/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n'i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.