• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in Uncategorized
0
Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi nyuma yo gutumiza inama y’igitaraganya yahuje inzego zikomeye muri iki Gihugu kugira ngo zige ku biri kubera mu Mujyi wa Goma, hategerejwe ijambo ageza ku Banyekongo.

Iyi nama y’igitaraganya yatumijwe na Tshisekedi, yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, umunsi wagaragaje isura yihariye mu rugamba rumaze igihe ruhanganishije igisirikare cya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Ni umunsi umutwe wa M23 watangarijeho ko wamaze gufata umujyi wa Goma, ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ndetse waniriwemo imirwano, aho hari ibice bitarava mu maboko ya FARDC n’impande ziyifasha.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama, i Kinshasa Perezida Félix Tshisekedi yatumije inama yamuhuje n’abayobozi mu nzego nkuru z’iki Gihugu cya DRC, bahuye ngo barebere hamwe iby’iki kibazo cy’i Goma.

Ni inama yitairiwe n’abayobora inzego enye zikomeye mu Gihugu, barimo Perezida w’Igihugu, ukuriye Guverinoma, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Nyuma y’iyi nama, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe yagarutse kuri bimwe mu byigiwemo n’ibyanzuriwemo, aho yavuze ko nk’Intara ya Kivu ya Ruguru “Igomba kuyoborwa n’umuyobozi washyizweho na Perezida wa Repubulika.”

Vital Kamerhe yavuze ko nta byinshi yavuga ku byagariniweho muri iyi nama cyangwa imyanzuro yafatiwemo ngo kuko “Perezida wa Repubulika arageza ijambo ku Baturage.” Ry’ibyaganiriweho ndetse n’uko Igihugu kigomba kwitwara.

Uyu ukuriye Urwego rukomeye muri DRC, ntiyavuze igihe iri jambo rya Perezida Tshisekedi ritangirwa, gusa ibintu bikomeje kuba bibi mu mujyi wa Goma, ahakomeje kubera imirwano iri no guhitana inzirakarengane z’abasivile.

Kuri uyu wa Mbere, habarwa abantu 17 baguye i Goma bazize iyi mirwano, mu gihe abakomeretse barenga 300, ndetse benshi bakaba bakomeje guhungira mu Rwanda.

Ijambo rya Perezida Tshisekedi ritegerejwe mu gihe atitabira inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iba kuri uyu wa Kabiri, yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Congo, yakunze gutsemba ko adateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, mu gihe na wo wavuze ko udateze guhagarika imirwano igihe cyose ubutegetsi bwa Congo butemeye ko bagirana ibiganiro ngo bwubahirize ibyo usaba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + fourteen =

Previous Post

Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

Next Post

Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n'i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.