Imirenge SACCOs yose yo mu Rwanda uko ari 416, yamaze kugezwamo ikoranabuhanga, bihita binatuma habaho intambwe ikomeye izoroshya guhuza ibi bigo by’imari ku rwego rw’Uturere.
Ni intambwe yagezweho kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, nyuma y’ukwezi kumwe gusa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaje ko Imirenge SACCOs yose yo mu Rwanda izaba ikoresha ikoranabuhanga mu mpera za Kamena 2024.
Minisiteri y’Imari kandi yatangaje ko nyuma yo kugeza ikoranabuhanga mu Mirenge SACCOs yose yo mu Rwanda, hazabaho kumurika ku mugaragaro Umurenge SACCO wo ku rwego rw’Akarere izaba yitwa D-SACCOs, izaba ikora nka Banki mu gihe indi Mirenge SACCOs izaba ikora nk’amashami.
Iki gikorwa cyo kugeza ikoranabuhanga mu Mirenge SACCOs yose yo mu Gihugu, kizihirijwe mu Karere ka Nyamasheke ahafunguwe itangwa rya serivisi hakoreshejwe ikonabuhanga mu Murenge SACCO wa Kagano, mu gikorwa cyarimo inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubucuruzi ndetse n’iy’Ikoranabuganga kimwe n’abafatanyabikorwa ba Leta nka Banki y’Isi.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga kuri iyi ntambwe, yagize iti “Gushyira ikoranabuhanga mu Murenge SACCO, bizatuma amakuru abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, byongere icyizere ku bakiliya. Bizatuma U-SACCOs bigera ku rwego rw’Akarere D-SACCOs, ubundi U-SACCOs zizabeho nk’amashami y’ibi bigo bishya.”
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ikomeza igira iti “Hamwe no gushyira ikoranabuhanga, bizatuma abaganaga U-SACCOs bitabasaba gukora ingendo, kuko bazajya bakurikirana amakuru hifashishijwe telefone. Nihatangira gukoreshwa ikoranabuhanga rya telefone, bizabaha uburyo bwo kohererezanya no kwakira amafaranga.”
Nyuma yo kwinjiza ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO yose uko ari 416 yo mu Rwanda, hazakurikiraho gutangiza ikoranabuhanga rya telefone ryo guhuza banki na Telefone mu mashami yose ya SACCO.
Gukoresha ikoranabuhanga muri Ibi bigo by’imari, byatangiye muri Mutarama 2020, bikaba byitezweho gukemura ibibazo byatezaga ibihombo binini ibi bigo, aho nko mu mwaka wa 2018 byahombye miliyari 10 Frw.
RADIOTV10