Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatewe intambwe ikomeye mu mikorere y’Urwego rw’Imari rufatiye runini Abanyarwanda benshi

radiotv10by radiotv10
11/06/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatewe intambwe ikomeye mu mikorere y’Urwego rw’Imari rufatiye runini Abanyarwanda benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Imirenge SACCOs yose yo mu Rwanda uko ari 416, yamaze kugezwamo ikoranabuhanga, bihita binatuma habaho intambwe ikomeye izoroshya guhuza ibi bigo by’imari ku rwego rw’Uturere.

Ni intambwe yagezweho kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, nyuma y’ukwezi kumwe gusa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaje ko Imirenge SACCOs yose yo mu Rwanda izaba ikoresha ikoranabuhanga mu mpera za Kamena 2024.

Minisiteri y’Imari kandi yatangaje ko nyuma yo kugeza ikoranabuhanga mu Mirenge SACCOs yose yo mu Rwanda, hazabaho kumurika ku mugaragaro Umurenge SACCO wo ku rwego rw’Akarere izaba yitwa D-SACCOs, izaba ikora nka Banki mu gihe indi Mirenge SACCOs izaba ikora nk’amashami.

Iki gikorwa cyo kugeza ikoranabuhanga mu Mirenge SACCOs yose yo mu Gihugu, kizihirijwe mu Karere ka Nyamasheke ahafunguwe itangwa rya serivisi hakoreshejwe ikonabuhanga mu Murenge SACCO wa Kagano, mu gikorwa cyarimo inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubucuruzi ndetse n’iy’Ikoranabuganga kimwe n’abafatanyabikorwa ba Leta nka Banki y’Isi.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga kuri iyi ntambwe, yagize iti “Gushyira ikoranabuhanga mu Murenge SACCO, bizatuma amakuru abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, byongere icyizere ku bakiliya. Bizatuma U-SACCOs bigera ku rwego rw’Akarere D-SACCOs, ubundi U-SACCOs zizabeho nk’amashami y’ibi bigo bishya.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ikomeza igira iti “Hamwe no gushyira ikoranabuhanga, bizatuma abaganaga U-SACCOs bitabasaba gukora ingendo, kuko bazajya bakurikirana amakuru hifashishijwe telefone. Nihatangira gukoreshwa ikoranabuhanga rya telefone, bizabaha uburyo bwo kohererezanya no kwakira amafaranga.”

Nyuma yo kwinjiza ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO yose uko ari 416 yo mu Rwanda, hazakurikiraho gutangiza ikoranabuhanga rya telefone ryo guhuza banki na Telefone mu mashami yose ya SACCO.

Gukoresha ikoranabuhanga muri Ibi bigo by’imari, byatangiye muri Mutarama 2020, bikaba byitezweho gukemura ibibazo byatezaga ibihombo binini ibi bigo, aho nko mu mwaka wa 2018 byahombye miliyari 10 Frw.

Mu Murenge SACCO wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga
Abakiliya bahise batangira kubikuza bakoresheje ikoranabuhanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 19 =

Previous Post

U Rwanda rwagize icyo rusaba n’icyo rwizeza Amavubi afite umukino w’ishiraniro

Next Post

Igihano cyakatiwe Umunyarwanda waburaniraga mu Bubiligi kuri Jenoside cyatangajwe

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihano cyakatiwe Umunyarwanda waburaniraga mu Bubiligi kuri Jenoside cyatangajwe

Igihano cyakatiwe Umunyarwanda waburaniraga mu Bubiligi kuri Jenoside cyatangajwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.