Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatewe intambwe yo kurandura umuco wo kudahana mu bice byabohojwe AFC/M23

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hatewe intambwe yo kurandura umuco wo kudahana mu bice byabohojwe AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko Komisiyo ishinzwe kuzahura ubutabera mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, yatangiye imirimo ku mugaragaro, kugira ngo himakazwe kurandura umuco wo kudahana.

Iyi Komisiyo yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025 nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’iri Huriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka yagize ati “Komisiyo ishinzwe kuzahura ubutabera mu bice byabohowe, yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro isura ibikorwa remezo by’ubutabera mu mujyi wa Goma.”

Muri ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, yakomeje agira ati “Ejo hashize tariki 26 Kanama, Komisiyo yabonanye na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Bahati Musanga Erasto.”

Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko nyuma y’amezi atandatu iri huriro rishyize ku murongo ibice rigenzura hakagaruka amahoro n’ituze, ubu rishyize imbere kurandura umuco wo kudahana wari wimakajwe n’ubutegetsi bwa DRC bahanganye.

Ati “Nyuma y’amezi atandatu y’ituze n’umutekano n’ibikorwa by’imibereho, kugarura ubuyobozi bw’ubutabera byashyizwe imbere mu rwego rwo gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko, guca umuco wo kudahana, no gusubiza ibibazo by’abaturage mu rwego rw’ubutabera n’ubucamanza, no gushyigikira imbaraga z’amahoro n’ubwiyunge byamaze gutangizwa.”

Ibice byabohowe n’Ihuriro AFC/M23 byari bimaze igihe byugarijwe n’ibibazo uruhuri birimo ubujura, ubwicanyi n’ibindi bihungabanya umutekano, byatizwaga umurindi no kuba nta butabera bwabagaho, mu gihe ubu ibi bice birangwamo ituze.

Iyi Komisiyo ishinzwe kuzahura ubutabera mu bice byabohojwe na AFC/M23

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Byasaba ko uba uri Spiderman- Igisubizo Polisi yasubije uwayibajije ikibazo

Next Post

Haravugwa iki ku biganiro by’imishyikirano bya AFC/M23 na Leta ya Congo byari byajemo imbogamizi

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa iki ku biganiro by’imishyikirano bya AFC/M23 na Leta ya Congo byari byajemo imbogamizi

Haravugwa iki ku biganiro by’imishyikirano bya AFC/M23 na Leta ya Congo byari byajemo imbogamizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.