Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko Komisiyo ishinzwe kuzahura ubutabera mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, yatangiye imirimo ku mugaragaro, kugira ngo himakazwe kurandura umuco wo kudahana.
Iyi Komisiyo yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025 nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’iri Huriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka yagize ati “Komisiyo ishinzwe kuzahura ubutabera mu bice byabohowe, yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro isura ibikorwa remezo by’ubutabera mu mujyi wa Goma.”
Muri ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, yakomeje agira ati “Ejo hashize tariki 26 Kanama, Komisiyo yabonanye na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Bahati Musanga Erasto.”
Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko nyuma y’amezi atandatu iri huriro rishyize ku murongo ibice rigenzura hakagaruka amahoro n’ituze, ubu rishyize imbere kurandura umuco wo kudahana wari wimakajwe n’ubutegetsi bwa DRC bahanganye.
Ati “Nyuma y’amezi atandatu y’ituze n’umutekano n’ibikorwa by’imibereho, kugarura ubuyobozi bw’ubutabera byashyizwe imbere mu rwego rwo gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko, guca umuco wo kudahana, no gusubiza ibibazo by’abaturage mu rwego rw’ubutabera n’ubucamanza, no gushyigikira imbaraga z’amahoro n’ubwiyunge byamaze gutangizwa.”
Ibice byabohowe n’Ihuriro AFC/M23 byari bimaze igihe byugarijwe n’ibibazo uruhuri birimo ubujura, ubwicanyi n’ibindi bihungabanya umutekano, byatizwaga umurindi no kuba nta butabera bwabagaho, mu gihe ubu ibi bice birangwamo ituze.

RADIOTV10