Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Havutse izindi mpaka hagati ya ‘Mayor’ na Gitifu bagarutsweho cyane ibyabo bikinjirwamo n’inzego zikomeye

radiotv10by radiotv10
11/11/2024
in MU RWANDA
2
Havutse izindi mpaka hagati ya ‘Mayor’ na Gitifu bagarutsweho cyane ibyabo bikinjirwamo n’inzego zikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Ndagijimana Frodouard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, akaza kwirukanwa bigakurikirwa n’impaka ndende, agasubizwa mu kazi agahabwa kuba Umujyanama wa Njyanama y’Akarere, yandikiwe n’Umuyobozi w’aka Karere byavuzwe ko bafitanye ibibazo, amusaba ibisobanuro ku makosa y’imyitwarire.

Ndagijimana Frodouard n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith baherutse kugarukwaho cyane, nyuma yuko uyu Muyobozi w’Akarere yasabwe inshuro zirenze ebyiri gusubiza mu kazi uyu wari Gitifu w’Umurenge, ariko akabera ibamba Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi n’Umurimo, yabimusabaga.

Byagiye bivugwa ko aba bombi bashobora kuba bafitanye ibibazo, byatumaga uyu Muyobozi w’Akarere atifuza ko Ndagijimana Frodouard asubizwa mu kazi, ndetse hakaba n’abandi bavugaga ko hari imiziro yavugwaga kuri uyu wari Gitifu, itari gutuma akomeza kubera urugero abaturage.

Tariki 04 Ugushyingo 2024, uyu Ndagijimana Frodouard yahawe ibaruwa isubizwa mu kazi nyuma yo kwiyambaza Komisiyo y’Umurimo n’Abakozi, ariko kuri uwo munsi ahita ahabwa indi imumenyesha ko yasubijwe mu kazi ariko yahinduriwe inshingano, aho yari yagizwe Umujyanama wa Njyanama y’Akarere, bivuze ko yahawe kugira inama Umuyobozi w’Akarere batajya imbizi.

Ubu hagaragaye ibaruwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yahise yandikira Ndagijimana Frodouard amusaba ibisobanuro ku makosa y’imyitwaerire yagaragaje akiri Gitifu.

Iyi baruwa bigaraga ko yanditswe tariki 07 Ugushyingo nyuma y’iminsi ibiri gusa ahawe izi nshingano nshya, igaragaza impamvu ivuga ko ari “Gusabwa ibisobanuro mu nyandiko ku makosa y’imyitwarire akuvugwnho igihe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.”

Mukanyirigira Judith wabanje kugaragaza ingingo z’amategeko ashingiraho, yagize ati “Ndagusaba gutanga ibisobanuro ku makosa akurikira: Ikosa ryo gukoresha nabi ububasha wahawe ugategeka umukozi witwa UWIMANA Francoise, umukozi shinzwe irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Mbogo guhindura amazina ya

MUSENGAYEZU Sankara akitwa USENGA Thomas Sankara, ntacyo ushingiyeho ubitewe gusa n’umubano wihariye wari ufitanye n’uwasabye serivisi ari we USENGA Thomas Sankara w’imyaka cumi n’itanu;

Kuba warakoresheje umwanya w’umurimo mu nyungu zawe bwite ugamije kunoza umubano wihariye wari ufitanye na USENGA Thomas Sankara.”

Umuyobozi w’Akarere agakomeza muri iyi baruwa agira ati “Urasabwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko kuri ayo makosa mu gihe kitarenze iminsi itanu uhereye igihe uboneye iyi baruwa.”

Hari amakuru avuga ko nubwo uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa yahawe kuba Umujyanama wa Meya batajya imbizi, badakorana neza.

RADIOTV10

Comments 2

  1. SIBOMANA Jean Damascene says:
    10 months ago

    Buriya ikigihugu cyacu ,harabantu bumvako bafatishije ,uyu mayor wa rulindo nawe arigukoresha ububasha afite munyungu ze bwite kugirango ahutaze umukozi , hari hakwiye gufatwa icyemezo gikwiye kumuyobozi uhoza umukozi kunkeke.

    Reply
  2. XXXX says:
    10 months ago

    Ariko se da!!!
    Nshimye Gitifu yarakoze amakosa.
    Uyu mu mayor we, ko ndeba ari akasamutwe, harya we ubu arifuza iki!
    Sinzi igihe yagereye murwanda,ariko mubigaragara ntago yarubagamo. Nta nubwo aho yabaga yakurikiranaga amakuru y’u Rwanda. Iyo ayakurikira, aba afite amakuru byibura make kumpanuro za Mzehe.
    Ubu se akomeye kuruta BINAGWAHO???!!!

    Nihitiraga.

    Reply

Leave a Reply to SIBOMANA Jean Damascene Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 7 =

Previous Post

Uwafatanywe ibyo yinjije mu Rwanda abikuye muri Congo yagaragaje imyitwarire ifatwa nk’amayeri

Next Post

I Burundi umugati urarya umugabo ugasiba undi

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Burundi umugati urarya umugabo ugasiba undi

I Burundi umugati urarya umugabo ugasiba undi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.