Mansoureh Khojasteh Bagherzadeh, umugore w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ali Khamenei, na we yapfuye nyuma y’iminsi ari muri coma nyuma y’ibitero by’indege byahitanye umugabo we.
Itangazamakuru ryo muri Iran rivuga ko Mansoureh Khojasteh, umugore w’umuyobozi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei, yapfuye nyuma yuko yari yaguye muri Coma kuva ku wa Gatandatu ubwo hagabwga ibitero ku biro by’umugabo we wanahise ahasiga ubuzima
Khojasteh, w’imyaka 78, yari umugore wenyine wa Ali Khamenei, bari bamaranye imyaka 62 dore ko bashyingiranywe mu mwaka w’ 1964.
Ibitangazamakuru byo muri Iran kandi bivuga ko Mansoureh Khojasteh Bagherzadeh, yari yanakomerekejwe bikomeye na biriya bitero byagabwe ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za America na Israel.
RADIOTV10









