Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho: Herekanywe batandatu bakurikiranyweho ubwambuzi na Telefone zibiwe ahantu hatandukanye harimo mu nsengero

radiotv10by radiotv10
29/08/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru agezweho: Herekanywe batandatu bakurikiranyweho ubwambuzi na Telefone zibiwe ahantu hatandukanye harimo mu nsengero
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu batandatu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwambuzi bwakorewe abacuruzi babeshyaga ko ari abakiliya, ndetse na telefone ziwe ahantu hatandukanye nko mu nsengero n’izibwe abantu basangaga batabaye abagize ibyago.

Iki gikorwa cyo kwerekana aba bantu cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024 ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, i Remera mu Karere ka Gasabo.

Aba bantu batandatu berekanywe, barimo babiri bavukana, aho bose uko ari batandatu bafatiwe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bakurikiranyweho ibyaha bitandatu, aho igihanishwa igifungo kinini muri byo kigeza ku gifungo cy’imyaka 10, mu gihe igihanishwa igifungo gito, ari icy’umwaka umwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko aba bantu bakoraga ibi byaha by’ubwambuzi, bakoresheje amayeri atandukanye arimo kubeshya abacuruzi bibye, ko ari abaguzi baje kubarangurira cyangwa bifuza kubabera abafatanyabikorwa, bikarangira babibye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kandi rwanerekanye Telefone 192 zagiye bifatirwa ahantu hatandukanye nko mu maduka anyuranye, zagiye zibirwa ahantu hanyuranye.

Izi telefone zerekanywe uyu munsi, zagiye zibwa abantu babasanze ahantu hatandukanye nko mu nsengero, ku marimbi aho abazibibaga babaga babasanze aho bagiye gutabara, ndetse n’abo bibiraga mu masoko, kimwe n’izibwe abamotari, zibwaga n’abantu babaga babateze, bakabakora mu mifuka batabizi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yibukije abijanditse mu bikorwa by’ubujura nk’ubu ko uru rwego ruri maso ku buryo rutazahwema kubashakisha no kubata muri yombi.

Ati “Izi telefone mubona hano 192 zafashwe mu bikorwa bya buri munsi byo gushaka telefone no kurwanya ibyaha by’aba bantu biba amatelefone, izi telefone hari izafatiwe mu maduka acuruza ibintu byibwe nka bya bindi bita imari ya macyeya, hari n’izafashwe zaraguzwe n’abantu bazikoresha.”

Dr Murangira B. Thierry kandi yagiriye inama abantu kujya bigengesera mu gihe bagiye kugura ibikoresho nk’ibi bya Telefone zakoze, abasaba kwirinda kuzigura, ndetse ni kujya bibuka kwaka inyemezabwishyu zazo.

Dr Murangira yavuze ko abijanditse mu bikorwa nk’ibi ko RIB itazabihanganira
Hanerekanywe telefone 192 zafatanywe aba bantu

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Nigeria: Imibare y’abamaze guhitanwa n’ibiza yarenze 170

Next Post

BREAKING: Uwo bikekwa ko ari umusirikare wa Congo yarashe urufaya rw’amasasu mu Rwanda

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Uwo bikekwa ko ari umusirikare wa Congo yarashe urufaya rw’amasasu mu Rwanda

BREAKING: Uwo bikekwa ko ari umusirikare wa Congo yarashe urufaya rw’amasasu mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.