Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) gifatanyije n’inzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), berekanye ibicuruzwa byafashwe byinjizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko byari bitwawe mu modoka ipakiyemo amakara, byagombaga gusora miliyoni 77 Frw.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, aho iki Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyagikoze ku bufatanye na RIB ndetse na Polisi y’u Rwanda banafatanyije mu gikorwa cyo gufata ibi bicuruzwa.
RRA ivuga ko ibi bicuruzwa byafatiwe ku Mupaka wa Rusumo bivuye muri Tanzania, birimo ibyuma byifashishwa mu gukora imodoka (spare parts), amavuta yo kwisiga n’inkweto.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imosoro n’Amahooro, kivuga ko ibi bicuruzwa iyo byinjira mu Gihugu bidatangiwe imisoro, byashobora guhombya Igihugu miliyoni 77 Frw, kuko ari yo byagombaga gusorerwa.
Mu gikorwa cyo gufata ibi bicuruzwa kandi, hanafashwe Bizimana Maurice n’umufatanyacyaha we, bakoreshaga amayeri yo guhisha no kubeshya mu imyenyekanisha ry’ibicuruzwa muri Gasutamo bagamije kwinjiza mu Gihugu ibicuruzwa birimo ibitemewe no kunyereza imisoro.
RRA yaboneyeho gutanga inama igira iti “Turaburira abantu bishora mu bikorwa bya magendu ko bari bakwiriye kubireka kuko bidindiza iterambere ry’Igihugu.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 200 y’Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rigena imicungire ya za Gasutamo, ivuga ko “Umuntu uwo ari we wese uhisha ibicuruzwa kugira ngo bitanyura mu nzira za gasutamo kandi abizi neza, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byari kubarirwaho umusoro.”
RADIOTV10