Nsengimana Herman uregwa hamwe na Paul Rusesabagina na bagenzi babo, yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko abiciwe ababo n’abangirijwe ibyabo n’umutwe wa MRCD-FLN, bakwiye guhabwa indishyi ariko ko byazakorwa n’uyu mutwe.
Nsengimana Herman wari wasimbuye Nsabimana Callixte alias Sankara ku mwanya w’Umuvugizi wa FLN, na we uregwa muri uru rubanza, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko ashyigikiye ko indishyi zikwiye gutangwa.
Ati “Ariko zigatangwa zikaboneka mu buryo bwa nyabwo kandi zigatangwa n’ugomba kuzitanga ntawubangamiye undi.”
Yakomeje agira ati “Bavuze ko itsinda ryacu rya MRCD-FLN ryari rifite umugambi mugari kandi rigakorera muri gahunda. Ndashaka kwerekana ko ahari MRCD-FLN ari yo yakwishyura nka Organisation (Umuryango).”
Nsengimana Herman wifashishije urugero rw’Umutwe w’Interahamwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko hari benshi bagombaga kwishyura n’abahoze muri uyu mutwe batarishyurwa kuko hari abasahuriwe cyangwa bakangirizwa ibyabo n’ababaga baturutse mu bice bitandukanye.
Ati “Uwo ari we wese yagiraga uruhare mu kwishyura ibyo mu gitero yagiyemo mu byo yatwaye, mu byo yangije mu byo yasahuye akabyishyura. Byaba bibabaje kuba hari abantu batarishyurwa kandi hari Interahamwe zimaze imyaka 27 zarafunze zagombaga kubishyura.”
Yakomeje avuga ko ku byatangajwe ko buri wese wari muri uyu mutwe wa FLN akwiye kugira uruhare mu kwishyura indishyi zizategekwa n’Urukiko, avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda yaje azanye n’abarwanyi barenga 400 ba FLN ariko akaba ari we wenyine ufatwa.
Ati “Abo bantu ko bari muri uwo mutwe bakaba badashaka kugaragaza uruhare rwabo, ubwo Herman arajya kwishyurira abantu 800 ntabwo ari bube arenganye.”
Umucamanza yahise yibutsa Herman ko itegeko riteganya ko abasangiye icyaha bose bafatanya kuryozwa indishyi zikomoka kuri icyo cyaha.
Herman we akavuga ko n’abandi bantu bahoze muri FLN batagejejwe imbere y’urukiko bakwiye kugira uruhare mu kwishyura izi ndishyi.
Ati “Icyo mvuga ni uko nahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba kandi abo ndimo mvuga twari kumwe mu mutwe w’iterabwoba, twarazanye, nabasanzeyo barandutaga harimo n’abari bafite inshingango mwagiye mwumva bavuzwe hano ariko abo bose kuri uyu munsi ni abere.
Akomeza agira ati “Rero kuri icyo cyaha cyo kuba mu mutwe, numva twese twari tugisangiye, kugira ngo tubashe kwishyura indishyi ariya mafaranga ni menshi ahari wenda turi benshi ni byo byakoroha no kugira ngo umuntu agende ashyiraho macye macye kugira ngo bariya bantu babone ko babona indishyi.”
RADIOTV10