Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Herman wari wasimbuye Sankara yavuze ukwiye kwishyura indishyi abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN

radiotv10by radiotv10
08/02/2022
in MU RWANDA
0
Herman wari wasimbuye Sankara yavuze ukwiye kwishyura indishyi abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN
Share on FacebookShare on Twitter

Nsengimana Herman uregwa hamwe na Paul Rusesabagina na bagenzi babo, yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko abiciwe ababo n’abangirijwe ibyabo n’umutwe wa MRCD-FLN, bakwiye guhabwa indishyi ariko ko byazakorwa n’uyu mutwe.

Nsengimana Herman wari wasimbuye Nsabimana Callixte alias Sankara ku mwanya w’Umuvugizi wa FLN, na we uregwa muri uru rubanza, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko ashyigikiye ko indishyi zikwiye gutangwa.

Ati “Ariko zigatangwa zikaboneka mu buryo bwa nyabwo kandi zigatangwa n’ugomba kuzitanga ntawubangamiye undi.”

Yakomeje agira ati “Bavuze ko itsinda ryacu rya MRCD-FLN ryari rifite umugambi mugari kandi rigakorera muri gahunda. Ndashaka kwerekana ko ahari MRCD-FLN ari yo yakwishyura nka Organisation (Umuryango).”

Nsengimana Herman wifashishije urugero rw’Umutwe w’Interahamwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko hari benshi bagombaga kwishyura n’abahoze muri uyu mutwe batarishyurwa kuko hari abasahuriwe cyangwa bakangirizwa ibyabo n’ababaga baturutse mu bice bitandukanye.

Ati “Uwo ari we wese yagiraga uruhare mu kwishyura ibyo mu gitero yagiyemo mu byo yatwaye, mu byo yangije mu byo yasahuye akabyishyura. Byaba bibabaje kuba hari abantu batarishyurwa kandi hari Interahamwe zimaze imyaka 27 zarafunze zagombaga kubishyura.”

Yakomeje avuga ko ku byatangajwe ko buri wese wari muri uyu mutwe wa FLN akwiye kugira uruhare mu kwishyura indishyi zizategekwa n’Urukiko, avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda yaje azanye n’abarwanyi barenga 400 ba FLN ariko akaba ari we wenyine ufatwa.

Ati “Abo bantu ko bari muri uwo mutwe bakaba badashaka kugaragaza uruhare rwabo, ubwo Herman arajya kwishyurira abantu 800 ntabwo ari bube arenganye.”

Umucamanza yahise yibutsa Herman ko itegeko riteganya ko abasangiye icyaha bose bafatanya kuryozwa indishyi zikomoka kuri icyo cyaha.

Herman we akavuga ko n’abandi bantu bahoze muri FLN batagejejwe imbere y’urukiko bakwiye kugira uruhare mu kwishyura izi ndishyi.

Ati “Icyo mvuga ni uko nahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba kandi abo ndimo mvuga twari kumwe mu mutwe w’iterabwoba, twarazanye,  nabasanzeyo barandutaga harimo n’abari bafite inshingango mwagiye mwumva bavuzwe hano ariko abo bose kuri uyu munsi ni abere.

Akomeza agira ati “Rero kuri icyo cyaha cyo kuba mu mutwe, numva twese twari tugisangiye, kugira ngo tubashe kwishyura indishyi ariya mafaranga ni menshi ahari wenda turi benshi ni byo byakoroha no kugira ngo umuntu agende ashyiraho macye macye kugira ngo bariya bantu babone ko babona indishyi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Niger yanenzwe kwirukana ba Banyarwanda 8, hafatwa icyemezo cyo kubasubiza muri Tanzania

Next Post

Mu Rwanda umwaka ushize impanuka zishe abantu 655 barimo abanyamaguru 255…Polisi yahagurutse

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda umwaka ushize impanuka zishe abantu 655 barimo abanyamaguru 255…Polisi yahagurutse

Mu Rwanda umwaka ushize impanuka zishe abantu 655 barimo abanyamaguru 255...Polisi yahagurutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.