Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, buvuga ko icyatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere, ari Abanyapolitiki babi bagakomokagamo, nka Joseph Gitera washyizeho amategeko 10 yise ay’Abahutu yagaragazaga urwango rwagiriwe Abatutsi na Sindikubwabo Theodore wari uyoboye Guverinoma yiyise iy’Abatabazi.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul ubwo mu Murenge wa Kibilizi muri aka Karere ka Gisagara habaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Icyatije umirindi ni abayobozi bavukaga muri aka karere ka Gisagara, nk’uwitwa Gitera washyizeho amategeko yise ay’abahutu avuka muri aka karere ka Gisagara ndetse na Sindikubwabo Theodore wari uyoboye Guverinoma yiyise iy’Abatabazi, na we uvuka muri aka Karere ka Gisagara washishikarije abantu gusoza umugambi wari waratangiye 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga bakurwa mu gihugu cyabo.”
Bamwe baharokokeye bavuga ko muri aka gace bitari byoroshye kuharokokera kuko uwari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyaruhengeri, Kabeza Charles ndetse n’abandi bayobozi batandukanye batanze amabwiriza yo guhiga Abatutsi.
Mukakayizi Pelagie wiciwe umugabo n’abandi bo mu muryango, we yagaragaje ubugome ndengakamere bw’ibyabereye muri aka gace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Abo bicanyi bagendaga bafata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse binagera aho bigabanya abagore n’abakobwa barabasambanya, abandi bakabagira abagore ku ngufu.”
Yagaragaje ko kurokoka kwe agukesha izahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi, zarokoye ubuzima bwa benshi, anashimira byimazeyo.
Depite Uwamariya Venerande yavuze ko isomo Abanyarwanda bakwiye gukura mu mateka mabi y’ibyabaye, ari ukwirinda amacakubiri uko yaba asa kose.
Ati “Tugakuramo inshingano zo kurinda umuryango Nyarwanda ikibi, tukamagana icyawutanya, ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Murenge wa Kibilizi, wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro, barimo abo mu nzego bwiteza za Leta n’iz’Umutekano, nka General (Rtd) Fred Ibingira na Maj Gen (Rtd) Eric Murokore.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10