Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

radiotv10by radiotv10
29/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko Igihugu cye kigiye kugirana amasezerano n’u Bushinwa, avuga ko azaba “amasezerano meza ku impande zombi.”

Yabitangarije imbere y’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi (CEOs) bari bitabiriye inama y’ubukungu ya Aziya n’inyanja ya Pasifika (Apec) iri kubera muri Koreya y’Epfo.

Muri uru ruzinduko kandi Trump ategerejwe guhura na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, kuri uyu wa Kane, mu biganiro byitezwe cyane kuzaganirwaho harimo n’ibijyanye n’intambara y’ubucuruzi iri hagati y’Ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko rwe muri Asia, Trump yanahuye na Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, uri ku gitutu cyo kurangiza amasezerano y’ubucuruzi.

Akigerayo yakiriwe mu buryo bw’icyubahiro aho yahawe ishimwe rikuru ry’Igihugu rizwi nka Grand Order of Mugunghwa, kubera uruhare rwe mu guteza imbere amahoro ku kirwa cya Koreya peninsula.

Uru rugendo rwa Trump muri Koreya y’Epfo rubaye mu gihe Igihugu bidacana uwaka Koreya ya Ruguru yari imaze gukora igerageza rya misile zayo.

Perezida Trump yagaragaje ubushake bwo guhura n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, gusa Trump yavuze ko batabashije kumvikana ku gihe cyo kubonana.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 4 =

Previous Post

Technology & job displacement: Are young workers in Rwanda ready for the AI/Automation Shift?

Next Post

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.