Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Honduras: Uwahoze ari Perezida ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge yatawe muri yombi bisabwe na USA ahita yoherezwayo

radiotv10by radiotv10
16/02/2022
in MU RWANDA
0
Honduras: Uwahoze ari Perezida ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge yatawe muri yombi bisabwe na USA ahita yoherezwayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Igihugu cya Honduras bwoherereje Leta Zunze Ubumwe za America, uwahoze ayobora iki Gihugu [Honduras], Juan Orlando Hernández ukurikiranyweho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Perezida Juan Orlando Hernández wahoze ari umugabo ukomeye muri America yo hagati, yavuye ku butegetsi mu kwezi gushize.

Leta Zunze Ubumwe za America zasabye ubuyobozi bw’Igihugu cye kumuta muri yombi bukamwohereza kugira ngo aryozwe ubufatanyacyaha mu gucuruza ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Hernández wayoboye Honduras mu myaka umunani ishize akaba amaze ukwezi kumwe avuye ku butegetsi, yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Kabiri.

Amashusho yagaragaye uyu mugabo yoherezwa, agaragaza arindiwe umutekano mu buryo budasanzwe aho abari bamutwaye bamukuye iwe bari bambaye imyenda idatoborwa n’amasasu ndetse na we ubwe yambitswe iyo myenda ndetse yambaye amapingu ku maboko no ku maguru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mbere y’uko afatwa, yari yatambukije kuri Twitter ye ubutumwa bw’amajwi aho yagiraga ati “Ni ibihe bitoroshye ntashobora kugira undi mbyifuriza. Niteguye kwitanga njye ubwanjye ku bushake ubundi nkiregura mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Nyuma yo gutambutsa ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga, mu murwa mukuru w’Igihugu cye, Tegucigalpa hatangiye guturitswa ibishahsi bya Fireworks ari nab wo yakuwe iwe ahari haje abantu benshi bari kwigaragambya bishimira ifatwa rye.

Uyu wahoze ari Perezida wa Honduras, udakunzwe namba, ashinjwa ibyaha binyuranye birimo ibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibya ruswa ndetse no gutuma Igihugu cye gikomeza kugarizwa n’ubukene no gutiza umurindi ibikorwa by’urugomo.

Ana María Torres, umwe mu banyeshuri ba kaminuza bari baje mu myiyerekano yo kwishimira itabwa muri yombi ry’uyu wahoze ari Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Ubutabera buhawe Honduras, yavuye ku butegetsi asenye Igihugu ubu agiye kubiryozwa.”

Yoherejwe muri America mu gihe kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Honduras yari yatangaje ko bakiriye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za America bwo kohereza uyu wahoze ari Perezida w’Igihugu cyabo.

Yajyanywe yambaye amapingu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Kigali: Bapakiye imifuka 25 ya Caguwa barenzaho amatafari bafatwa bataragera ku mugambi

Next Post

Pasiteri uregwa kunyereza Miliyoni 32 yo kubaka Piscine ya ADEPR yasabye Urukiko kuzajya kureba ko idahari

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Pasiteri uregwa kunyereza Miliyoni 32 yo kubaka Piscine ya ADEPR yasabye Urukiko kuzajya kureba ko idahari

Pasiteri uregwa kunyereza Miliyoni 32 yo kubaka Piscine ya ADEPR yasabye Urukiko kuzajya kureba ko idahari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.