Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hongeye kugaragazwa ibituma abasirikare b’u Rwanda bavugwa imyato mu butumwa bajyamo

radiotv10by radiotv10
27/03/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Hongeye kugaragazwa ibituma abasirikare b’u Rwanda bavugwa imyato mu butumwa bajyamo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt. Gen. Mohan Subramanian yashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa, ku bwo kugaragaza imyitwarire iboneye n’umuhate zigaragaza.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe ubwo abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-2 bari mu butumwa bwa UNMISS bari mu gace ka Malakal, bambikwaga imidali y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Muri iki gikorwa cyabeyere ku Cyicaro Gikuru cya RWANBATT-2 giherereye mu Leta ya Upper Nile, Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS, Lt. Gen. Mohan Subramanian yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku musanzu igira mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Yanashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bw’ikinyabupfura kiziranga ndetse no gukorana imbaraga zigaragaza, anashimangira uruhare rukomeye zigira mu kubungabunga amahoro.

Yanashimiye byumwihariko Ingabo z’iyi Batayo mu gikorwa cy’ubutwari cyo kurokora abahozi b’Umuryango w’Abibumbye bari bagiye kwivuganwa n’abarwanyi b’umutwe wa White Army mu gace ka Nassir County.

Brig. Gen Louis Kanobayire, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa UNMISS ushinzwe ibikorwa, yashimangiye ko RWANBATT-2 yabashije gushyira mu bikorwa inshingano zayo mu bikorwa by’umutekano n’ituze.

Muri ibyo bikorwa byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda za RWANBATT-2, harimo gucunga umutekano, zifatanyije n’inzego z’umutekano z’Igihugu za Sudani y’Epfo, gukurikirana amahame y’Uburenganzira bwa muntu, ndetse no gukusanya amakuru hagamijwe kurinda abaturage.

Ingabo z’u Rwanda zambitswe umudali w’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 10 =

Previous Post

Nyuma y’Amavubi Shampiyona igarukanye imikino irimo uhanzwe amaso na benshi

Next Post

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.