Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hoteli ikomeye mu Rwanda yaciwe 300.000Frw kubera gutanga serivisi mbi muri TourDuRwanda

radiotv10by radiotv10
02/03/2022
in Uncategorized
0
Hoteli ikomeye mu Rwanda yaciwe 300.000Frw kubera gutanga serivisi mbi muri TourDuRwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rushinze Iterambere RDB  rwafatiye ibihano Hoteli Hilltop na Country Club kubera gutanga serivisi zitanoze mu bihe bya Tour du Rwanda yasojwe mu cyumweru gishize.

Itangazo rya RDB ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, rivuga ko nyuma ya Raporo yagaragaje imitangire itanoze yaranze Hotel Hilltop na Country Club mu bihe bya Tour du Rwanda, “RDB irifuza kumenyesha abantu ko baciwe amande y’ibihumbi 300 Frw kandi zahawe umuburo.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “RDB iributsa abari mu bikorwa by’Ubukerarugendo no kwakira abantu ko bafite inshingano zo gutanga serivisi zinoze ku bakiliya.”

Ni ibihano byagiye bigarukwaho na bamwe barimo abashimye RDB kuba yafatiye ibihano ibi bigo kubera imitangire ya serivisi zitanoze.

Gusa hari n’abanenze ibi bihano, bavuga ko ari bito ugereranyije n’ibishobora kwangirika bitewe n’imitangire mibi ya serivisi.

ANNOUNCEMENT
Following reports of poor service delivery by Hotel Hilltop and Country Club during the just concluded Tour du Rwanda, Rwanda Development Board would like to inform the general public that the establishment has been fined Rwf 300,000 and issued a warning. pic.twitter.com/auvOx6TnzH

— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) March 1, 2022

Uwitwa Kagabo Venuste yagize ati “Ibihano bya 300.000 Frw mu gihe binjije 30.000.000 Frw murumva ibyo ari ikibazo kuri bo?”

Kagabo Venuste akomeza avuga ko aramutse afite business yakwemera gufatirwa ibihano nk’ibi mu gihe yaba yizeye kuzinjiza Miliyoni 30 Frw. Ati “Mbere na mbere mutubwire ayo binjiza ubundi tubone gutanga ibitekerezo.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, cyagiye gifatira ibihano Hoteli, utubari ndetse na za Resitora zabaga zarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho zimwe zanafungwaga mu gihe runaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 6 =

Previous Post

Burera: Binubira kuba abana babo birirwa bazerera, ubuyobozi buti “Nimwe mufite igisubizo”

Next Post

Uganda: Umudepite ati “Nzazana urutonde rw’abahinga urumogi”, Minisitiri ati “Uzazane n’urw’abarunywa”

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Umudepite ati “Nzazana urutonde rw’abahinga urumogi”, Minisitiri ati “Uzazane n’urw’abarunywa”

Uganda: Umudepite ati “Nzazana urutonde rw’abahinga urumogi”, Minisitiri ati “Uzazane n’urw’abarunywa”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.