Hoteli ikomeye mu Rwanda yaciwe 300.000Frw kubera gutanga serivisi mbi muri TourDuRwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rushinze Iterambere RDB  rwafatiye ibihano Hoteli Hilltop na Country Club kubera gutanga serivisi zitanoze mu bihe bya Tour du Rwanda yasojwe mu cyumweru gishize.

Itangazo rya RDB ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, rivuga ko nyuma ya Raporo yagaragaje imitangire itanoze yaranze Hotel Hilltop na Country Club mu bihe bya Tour du Rwanda, “RDB irifuza kumenyesha abantu ko baciwe amande y’ibihumbi 300 Frw kandi zahawe umuburo.”

Izindi Nkuru

Iri tangazo rikomeza rigira riti “RDB iributsa abari mu bikorwa by’Ubukerarugendo no kwakira abantu ko bafite inshingano zo gutanga serivisi zinoze ku bakiliya.”

Ni ibihano byagiye bigarukwaho na bamwe barimo abashimye RDB kuba yafatiye ibihano ibi bigo kubera imitangire ya serivisi zitanoze.

Gusa hari n’abanenze ibi bihano, bavuga ko ari bito ugereranyije n’ibishobora kwangirika bitewe n’imitangire mibi ya serivisi.

Uwitwa Kagabo Venuste yagize ati “Ibihano bya 300.000 Frw mu gihe binjije 30.000.000 Frw murumva ibyo ari ikibazo kuri bo?”

Kagabo Venuste akomeza avuga ko aramutse afite business yakwemera gufatirwa ibihano nk’ibi mu gihe yaba yizeye kuzinjiza Miliyoni 30 Frw. Ati “Mbere na mbere mutubwire ayo binjiza ubundi tubone gutanga ibitekerezo.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, cyagiye gifatira ibihano Hoteli, utubari ndetse na za Resitora zabaga zarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho zimwe zanafungwaga mu gihe runaka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru