Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona imyaka ku buryo aho yageze batirirwa bajya gusarura nyamara barahinze bibagoye.
Aba bahinzi bavuga ko aborozi bitwaza ibihe by’impeshyi, bakajya kuragira mu myaka yabo iba yarabavunnye bayihinga, amatungo yabo akayona.
Mukeshimana Elina ati “Usanga barekura amatungo yabo akatwonera. Nkanjye nta bishyimbo nigeze nsarura, amatungo aborozi bashumura ku gasozi yarabiriye mbura uko mbigenza none ubu inzara igiye kunyica kuko urabyuka ugasanga imyaka yawe yoneshejwe kuko abenshi usanga bashumura amatungo yabo nijoro abandi bakayarekura ku manywa.”
Patricia Kabega na we ati “Barashumura amatungo wanabamenya wabagaragaza ugasanga bakugiriye nabi ugahitamo kwicecekera. Wabigira ute se? Icyo gihe usarura ibyo zasize zitabisiga urabyumva nyine icyo gihe uhura n’inzara.”
Aborozi bashyirwa mu majwi n’aba baturage bavuga ko impamvu yo gushumura aya matungo akajya ku gasozi ari uko baba babuze ubwatsi bw’amatungo yabo muri ibi bihe by’impeshyi.
Uyu utarashatse kwivuga izina ati “Twe ubundi mu bihe nk’ibi by’impeshyi nkatwe aborozi biratugora kuko nta bwatsi buba buri ku gasozi buba bwarumye, ari na yo mpamvu duhitamo gushumura amatungo. Twifuza ko batwigisha uburyo bwo guhunika ubwatsi kuko inaha tutabizi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, asaba aba baturage kujya birinda ibikorwa nk’ibi kuko abo bigaragweho babihanirwa n’amategeko.
Ati “Icya mbere ni ukubibutsa ko kuzerereza amatungo bitemewe kandi bishobora no kugira ingaruka kuri ayo matungo bikanateza igihombo ku muturage. Icyo twababwira rero ni ukubibutsa ko bitemewe ndetse n’ubifatiwemo aba ashobora kubihanirwa, mu gushaka ubwatsi bw’amatungo bagomba korora kinyamwuga kuko umworozi w’umwuga ushaka inyungu mu bworozi bwiwe ntekereza ko urwo rwego agomba no kururenga.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko gahunda yo kororera mu biraro, igamije gufasha abaturage kubona ubutaka bunini bwo guhingaho, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi utubuke.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10