Huye: Bagaragaje ibibazo baterwa n’inyubako za Leta zashaje zitagikoreshwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturiye n’abakorera mu mujyi wa Huye, bavuga ko inyubako za Leta zishaje zitagikorerwa, zabaye indiri y’amabandi n’ibisambo, bamaze kuzengereza bamwe babambura ibyabo bakanabakorera urugomo.

Aba baturage bavuga ko izi nyubako za Leta zashaje, ari zo ziberamo abakora ibikorwa bibahungabanyiriza umutekano, nk’ubujura ndetse n’urugomo.

Izindi Nkuru

Umwe mu baturage bakunze gukorera ingendo muri uyu mujyi wa Huye, yagize ati “Muri izi nzu mayibobo zihishamo zikatwambura amatelefone.”

Kuba izi nzu zipfa ubusa ntagikorerwamo, kandi uyu mujyi ufite ikibazo cy’amacumbi adahagije, ni byo abaturage baheraho basaba zavugururwa zikajya zifashishwa cyangwa zikegurirwa ba rwiyemezamirimo bakazibyaza umusaruro

Undi muturage ati “Ibyiza zavugururwa cyangwa zikegurirwa abikorera bakazibyaza umusaruro dore ko no muri uyu mujyi hari ikibazo cy’amacumbi macye, banazicumbikiramo abanyeshuri bo muri kaminuza zo muri aka Karere kuko amacumbi yabuze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko Akarere gafite gahunda yo kwegurira izi nyubako abikorerra bakazibyaza umusaruro.

Ati “Umurongo wafashwe ni uko n’abikorera bafata izi nzu bakazivugurura bakazikoreramo, bigafasha mu isura nziza y’umujyi.”

Zimwe mu nzu zitabyazwa umsaruro kandi mbere zarakorerwagamo ibikorwa bihuza abantu benshi, harimo iyahoze ari inzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye, n’inzu za Kaminuza y’u Rwanda ziri mu bice binyuranye mu Karere ka Huye.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru