Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

radiotv10by radiotv10
14/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Huye, bahinga mu gishanga cya Nyagisenyi, bavuga ko  bafite ikibazo cyo kugura imbuto y’ibigori ku giciro gihanitse kuko kiba kikubye inshuro enye n’uko bagurirwa umusaruro wabo, bagasaba ko byaringanizwa.

Aba bahinzi bo mu Mirenge wa ya Tumba na Mukura, bavuga ko bahinga bahenzwe ku mbuto, nyamara bajya kugurisha umusaruro wabo, bagasanga igiciro cyawo ntaho gihuriye n’uko baguze imbuto.

Byukusenge Aliane yagize ati “Batuguriye umusaruro wacu w’ibigori  ku  mafaranga magana ane ku kilo, none ubu bari kutugurisha imbuto ku giciro kiri hejuru kikubye inshuro enye, kuko ubu turi kuyigura ku mafaranga 1600 ku kilo.”

Habimana Anasthase na we yagize ati ”Ubu turi kugura imbuto duhenzwe cyane kandi  batugurira umusaruro baratuguriye ku mafaranga macye. Usanga biduhendesha bikadutera ibihombo kuko nubwo baba batuguriye umusaruro wacu kuri magana ane ku kilo, imbuto twayiguze ku mafaranga 1600 tuba twanakoresheje inyongeramusaruro zitandukanye kugira ngo tweze.”

Aba bahinzi basaba ko bagabanyirizwa igiciro ku mbuto kigahuzwa n’ayo baguriweho umusaruro wabo cyangwa hagira n’ikiyongeraho bakongeraho amafaranga make aho gukuba kane.

Kamikazi ati “Bakabaye batugurisha imbuto ku mafaranga baba batuguriyeho umusaruro wacu, cyangwa bakagira byibuze igiciro kiri hafi y’icyo batuguriyeho. Nta n’uba yemerewe gutera imbuto yibikiye,  barayitubikira ikaza bayitugurisha yikubye kane. Duhinga dushyizemo ifumbire yaduhenze twanahenzwe n’imbuto bakabaye banatugurira  umusaruro bagendeye ku yo baduhereye ku mbuto cyangwa bakagabanya igiciro cy’imbuto.”

Nsengiyumva Rene Amiable ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Huye, yabwiye RADIOTV10 ko igiciro cy’imbuto kigenwa hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi harebwe inyungu izava muri iyo mbuto.

Ati “Abahinzi barafashwa mu gihe cy’isarura bagahuzwa n’abaguzi b’umusaruro gusa igiciro cy’umusaruro kigenwa n’uko isoko rihagaze, ariko nanone hagakurikiranwa n’uko ntabahenda abahinzi.”

Uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko uretse iriya mbuto igura 1 600Frw hari n’izindi zigura 785 Frw kandi na zo zitanga umusaruro, kandi izi zose umuhinzi aba yunganiwe na Leta 1 800 Frw ku kilo.

Bavuga ko mu kugura imbuto bahendwa cyane ntibihwane n’uko bagurirwa umusaruro
Basaba ko ibiciro byahuzwa ku mpande zombi

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 6 =

Previous Post

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Next Post

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.