Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, bavuga kuba badafite irimbi hafi bibabangamiye kuko hari bamwe batajya guherekeza ababo kubera iryo bashyinguramo riri kure, bagasaba ko bahabwa iribegereye.
Aba baturage bavuga ko n’iyo babasaba kwishakamo ubushobozi ariko bakagira irimbi hafi bashyinguramo ababo.
Marie Mukamana utuye mu Mudugudu wa Kaburemera mu Kagari ka Byinza, ati “N’iyo batubwira ngo twegeranye amafaranga, ariko tukagira aho tugura tukabona irimbi hafi.”
Mukanyakayiro Marie Thérèse w’imyaka 63 y’amavuko avuga ko kubera imbara nke z’izabukuru atabasha kujya guherekeza uwe witabye Imana kuko aho bashyingura ari kure.
Yagize ati “Dushyingura za Kinazi kure cyangwa za Rusatira. Urabona uko ngana uku, ndi umukecuru mfite imyaka 63. Abacu iyo bashyingurwa, ntitubaherekeza kubera ko irimbi ritubera kure.”
Jacqueline Uwamariya uyobora Umurenge wa Kinazi, avuga ko muri uriya Murenge bafite irimbi riri mu Kagari ka Sazange.
Ati “Ntabwo buri kagari kagira irimbi ryako. Uzi ko ahantu hashyingurwa bisaba imyaka iri hejuru ya 20 kugira ngo ubutaka bwaho buzabashe kwifashishwa. Biragoye ko bakwemererwa irimbi, ariko biri kwigwaho, buriya mu minsi itaha nitumara gusuzuma iby’urugendo bakora tuzabona igisubizo.”
Avuga kandi ko hashyizweho uburyo bwo kwishyira hamwe kw’abaturage bakishyira mu bimina bizajya bibafasha mu bikorwa byo guherekeza uwabo witabye Imana.
RADIOTV10